AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Ni iki cyateye igabanuka ry’amafaranga yinjizwa n’amabuye y’agaciro?

Yanditswe Mar, 03 2020 08:28 AM | 14,145 Views



Abakora ubucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda bavuga ko ibigo by'imari bitabizera ngo bibahe amafranga ahagije yo gukora ishoramari rifatika. Ni mu gihe Ministeri y'Imari n'Igenamigambi yerekana ko amafaranga aturuka ku bucuruzi bw'amabuye y'agaciro yagabanutse ku gipimo cya 30% mu mwaka ushize.

Umwaka wa 2019 ntabwo u Rwanda rwahiriwe n'ubucuruzi  ku isoko mpuzamahanga kuko amafranga yinjizwa n'amabuye y'agaciro yagabanutseho 30% bisobanuye ko yari kuri miliyoni 92.2 z'amadolari ugereranije na miliyoni 132.1 z'amadolari zinjijwe n'uru rwego mu mwaka wa 2018.

Bimwe mu byateye iri gabanuka harimo kuba ntacyo u Rwanda rwahindura ku biciro by'isoko mpuzamahanga, ariko nanone ngo habayeho igabanuka ry'umusaruro w'amabuye y'agaciro bitewe n'uko abashoramari batizerwa n'ibigo by'imari nk'uko bisobanurwa n’umuyobozi w'ihuriro ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda Jean Malic Kalima.

Yagize ati “Ibiciro byaraguye bimara nk'imyaka 2 abari barashoye amafaranga bibagora kuyagaruza bituma abatangaga amafaranga bifata. Haracyari n'imyumvire y'ubucukuzi ku bigo by'imari, ikindi ni uko ibyango byacu bya licence ibigo by'imari bitabyemera nk'ingwate.”

Dr Uwimana Anny, umwarimu w'ubukungu muri Kaminuza y'u Rwanda asobanura ko iri gabanuka ry’umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rikomeje ryagira ingaruka zikomeye ku bukungu rusange bw'igihugu harimo n'ihindagurika ry'ibiciro ku masoko.”

Ati “Ubwo rero kuba umusaruro w'amabuye y'agaciro harabayeho kugabanuka kwa 30% ni umubare utari mutoya bishatse kuvuga ko bizagira ingaruka ku bukungu bw'Igihugu kuko ni cyo gice cya kabiri kizamura umusaruro w'ubukungu bwose, ni ikibazo gikomeye kuko ibiciro byagenda bizamuka kuko ubona no ku biciro bya lisansi iyo byazamutse na byo bitera ikibazo urumva ko byagira ingaruka ku biciro ku isoko.”

Banki Itsura Amajyambere y'u Rwanda (BRD) isanganywe ikigega gitera inkunga abafite imishinga ifite aho ihuriye n'iyoherezwa hanze ry'ibikomoka mu Rwanda. Kuva iki kigega cyatangira mu mwaka wa 2016 kimaze gutera inkunga amasosiyete 40 n'abantu ku giti cyabo 21 ku mishinga ifite agaciro ka miliyari 3.5. Gusa ngo na yo yiteguye kwakira n'abari mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y'agaciro.

Umuyobozi w’iki kigega Uwizeye Estelle yagize ati « Kuba ku mabuye y'agaciro harahayeho igabanuka rya 30% ni umubare utari muto bishatse kuvuga ko byagabanya umusaruro w'igihugu kuko ni ikintu cya kabiri cyatuzamuriraga umusaruro w'ubukungu bwose. Ni ikibazo gikomeye kuko ibiciro byagenda bizamuka ngira ngo mujya mubobona no ku biciro bya essence iyo byuriye ugasanga n'ibiribwa bisanzwe byazamutse rero bigira ingaruka ku biciro. » 

Kuva mu mwaka ushize hashyizweho itegeko rigamije guca akajagari mu bucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro, ababikora bavuga ko hari abo ryakumiriye bari basanzwe bakorana n'abanyamahanga binjizaga amafaranga atari make ku gihugu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Mine, peteroli na Gaz, Francis Gatare yizera ko amavugururwa arimo gukorwa ahubwo agamije no kongera umusaruro ukomoka muri uru rwego.

Yagize ati « Twe turashyira imbaraga mu gukusanya amakuru kuyanoza kugira ngo abashoramari bayashingireho bakora imishinga ibafitiye akamaro. Icya 2 n'ubwo amabuye ku isoko ahora yazamutse ubundi yamanutse yose si ko azamukira rimwe cyangwa ngo amanukire rimwe; dufite porogaramu ya diversification kugira amabuye atandukanye ni yo mpamvu dushyira imbaraga mu bushakashatsi. » 

Amabuye y'agaciro aza ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza igihugu amadovize nyuma y'ikawa n'icyayi. Usibye kuba amafaranga yinjizwa n'ubucuruzi bwa yo yagabanutse; ingano y'acukurwa na yo yasubiye inyuma kuko yavuye kuri toni 7663 muri 2018 agera kuri toni 6555 bingana n'igabanuka rya 14.5% mu mwaka wa 2019.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira