Yanditswe Sep, 03 2019 09:25 AM | 8,591 Views
Abayobozi bungirije b’Akarere
ka Ngororero, ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’ushizwe imibereho myiza ndetse
n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere banditse amabaruwa yegura ku mirimo
yabo.
Abeguye ni Visi Meya ushinzwe ubukungu, Kanyange Christine na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Kuradusenge Janvier n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Rukazambuga Gilbert.
Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere, Dr Dushimumuremyi Jean Paul yabwiye RBA ko amabaruwa yo kwegura kw’abo bayobozi bayakiriye kuri uyu wa Mbere.
Yavuze ko muri iki gitondo bagiye gukora inama kugira ngo basuzume uko kwegura, Inama Njyanama ibere ari yo ibyemeza.
Asobanura impamvu yaba yatumye abo bayobozi bose begurira rimwe, uyu muyobozi yavuze ko bashobora kuba basanze badashoboye gushyira mu bikorwa inshingano zabo.
Yagize ati “Ubwo ni uko nyine babonaga ko ibyo bakoraga batabishoboye. Akazi kabo ntikagendaga neza. Ni bo babyibwirije kuko baba babona ko hari ibyo basabwa bakabona ingufu zabo zidahagije kugira ngo babikore.”
Yavuze ko kuba abo bayobozi bose beguriye rimwe, Dr Dushimumuremyi yashimangiye ko nta cyuho kiza kubaho kuko hari abandi bayobozi basigaye, barimo Umuyobozi w’Akarere.
Uwari Visi Meya ushinzwe ubukungu, Kanyange Christine
Uwari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Kuradusenge Janvier
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Rukazambuga Gilbert
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru