AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

'Ndi Umunyarwanda' ishingiye ku mahitamo meza y'abanyarwanda--Hon.Makuza Bernard

Yanditswe Dec, 11 2018 22:28 PM | 36,420 Views



Perezida wa Sena y'u Rwanda Bernard Makuza avuga ko gahunda ya ''Ndi Umunyarwanda'' ari urugendo rugomba guhuzwa n’inkingi z’urugamba rwo kwibohora, bishingiye ku ntekerezo ngari y’imiyoborere yubaka, yo guhuza Abanyarwanda, aho kubaheza mu mfuruka y’ibyagizwe amoko, atari nayo.

Ibi Perezida wa Sena yabitangarije mu biganiro byabereye  mu ngoro y'inteko ishinga amategeko, aho abasenateri n’abakozi ba Sena bari bari mu kiganiro cya 'Ndi Umunyarwanda' ku rwego rwa Sena, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ndi Umunyarwanda, icyomoro n’igihango.

Perezida wa Sena yakomeje agaragaza ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ishingiye ku mahitamo y’abanyarwanda, ku mpinduramatwara mu miyoborere n’imibereho y’abanyarwanda, bishyira imbere ukuri, aho gushingira ku bidafite igisobanuro n’ireme.

Perezida wa Sena akomeza avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari naryo shingiro ry’Amahame Remezo, Abanyarwanda bashimye gushyira mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Perezida wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Bishop John Rucyahana yagaragaje ko  'Ndi Umunyarwanda' ari  interuro ikwiriye kuranga nyirayo cyangwa uyivuze, ikaranga isoko ye cyangwa inganzo avamo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #