Yanditswe Jul, 09 2021 11:03 AM | 37,202 Views
Mu
karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, hari umusore wiga mu mwaka wa gatatu
w’amashuri yisumbuye ufite intego yo gukora irobo (robots) zakwifashishwa mu
gutera imiti, gukoreshwa mu nganda, gufata amashusho n’ibindi.
Uyu musore yerekanye ubushobozi bwo gukora robot yatanga ubutumwa bwo kurwanya covid 19, cyane cyane ahahurira abantu benshi.
Nubwo ari mu gihe cy’ibiruhuko ku biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Victor Emmanuel Ndayisaba RBA yamusanze iwabo mu rugo arimo gushushanya.
Ibyo ashushanya bifite ishusho ya robot, ariko hari n’izindi yamaze kurangiza gutungunya akoresheje ibikoresho bisanzwe ndetse bigaragara ko zishobora gukora.
Victor (izina yifuza kuzaha company azashinga), asobanura ko kuva mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, yatangiye kumva akunze ikoranabuhanga bityo ngo kuba hari ibijyanye naryo yamenye hakiri kare ngo byaba ari impano y’Imana gusa.
Mu gihe icyorezo cya Covid 19 cyageraga mu Rwanda mu mwaka ushize, Victor yakoze robot yakwifashishwa mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya iki cyorezo ahahurira abantu benshi, nubwo ngo atabonye ubushobozi bwo gukora robot ziri ku rwego rwo hejuru zakoreshwa.
Uyu musore asobanura ko iri koranabuhanga arikora mu biruhuko kugirango bidahungabanya imyigire ye, dore ko yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye.
Mubyo yifuza kwiga harimo amasomo y’imibare n’ubugenge kugirango azakomeze kunononsora ibyo afite mu nzozi ze, nko gukora robot zafasha mu buzima rusange bw’igihugu.
Ababyeyi be bagaragaza ubushake mu gukomeza kumufasha kugera ku nzozi ze, ariko ngo n’amasomo asanzwe agomba kuyakomeza.
Usibye impano yo gushushanya no gukora robot, Victor asobanura ko anafite igitekerezo cyo kwandika za filime, kuzikina ndetse no kuzitegura hifashishijwe ikoranabuhanga rihanitse rikoresha za robot.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru