Yanditswe Apr, 15 2019 20:57 PM | 4,022 Views
Ku rwibutso rwa jenoside rwa Nyamata hatangiwe ubuhamya
bugaragaza inzira y'umusaraba abatutsi banyuzemo, ubwo bagabwaho ibitero
n'abicanyi buri munsi kugeza ubwo barokowe n'ingabo zari iza FPR-Inkoranyi.
Gusa nyuma y'umwijima abahigwaga banyuzemo haje umucyo abarokotse jenoside bakaba bakomeje kwiyubaka.
Perezida w'inteko ishinga amategeko, umutwe w'abadepite Hon Donatille Mukabalisa yahumurije abitabiriye uyu muhango ko jenoside itazasubira ukundi, asaba urubyiruko gusigasira ibyagezweho kugira nk’umutungo wabo bwite
Yagize ati "Twese twemera ko kongera kugarura amacakubiri mu bana b’u Rwanda bitakorohera ababbigerageza, kuko ukuri kwabo kugenda kurushaho kumenyakana. Abateguye jenoside bakayishyira mu bikorwa ikinyoma cyabo cyaratahuwe."
Abitabiriye uyu muhango bashyize indabo ku mva banunamira imibiri y’abasize jenoside basaga 10.000 bashyinguye mu rwibutsio rwa jenoside rwa Nyamata, nyuma berekeza ku rwibutso rwa jenoside rwa Ntarama ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abazize jenoside 165 babonetse ku mu byobo by’ibitaro by’akarere ka Bugesera n’iyabonetse mu murenge wa Ntarama.
Inkuru ya John BICAMUMPAKA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru