AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imyiteguro y'Ibarura rusange rya 5 ry'abaturage n'imiturire igeze he?

Yanditswe Jan, 04 2022 19:35 PM | 10,524 Views



Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, kiravuga ko imyiteguro y’ibarura rusange rya 5 ry'abaturage n'imiturire riteganijwe muri Kanama uyu mwaka ryamaze kugera ku musozo.

Tariki ya 16 kugeza tariki ya 30 Kanama uyu mwaka nibwo hateganijwe igikorwa cy’ibarura rusange rya 5  ry’abaturage n’imiturire.

Abaturage n'inzego zitandukanye nabo bavuga ko iyo igihugu gifite imibare ihamye y’abaturage n’imibereho yabo, bifasha gukora igenamigambi rihamye.

Ku ikubitiro hakozwe ibarura mbonera aho abaturage bakoreweho igerageza mu midugudu yatoranijwe, abaturage bakaba bavuga ko ibarura rusange bazi akamaro karyo ndetse banasobanukiwe uburyo rikorwamo.

Alphonse Bimenyimana utuye mu karere ka Karongi yagize ati "Iri barura ry'abaturage rifite umumaro munini cyane kugira ngo bamenye uko abanyarwanda biyongera mu buzima bwabo bwa buri munsi, kugira ngo bateganyirizwe kuko ntiwabikora utazi imibereho yabo, iyo urebye mu mateka abanyarwanda aho bava bakagera bagenda biyongera ariko ubutaka bahingaho ntabwo bwiyongera, niyo mpamvu niba hari igihe runaka gishira babe bamenya ngo abaturage barimo kwiyongera kuri iki kigero kingana gutya, babe batanga inama y'uko abanyarwanda bakwitwara."

Ubuyobozi bw’inzego z'ibanze n’izindi nzego za leta zitandukanye bemeza ko kugira ishusho nyayo ku mibereho y’abaturage n’imiturire, bibafasha kubona aho bashyira imbaraga mu guteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD ati "Ubu umuntu wese ufite ubumuga azagerwaho asubize ibyo bibazo bidufashe kumenya umubare w'abafite ubumuga dufite, ubumuga ubwo aribwo, hari n'andi makuru tuzabona agendeye ku mibereho y'abafite ubumuga, ibyiciro by'ubudehe babarizwamo, ibyo rero bizadufasha gutegura igenamigambi ry'abantu bafite ubumuga, n'izindi nzego z'igihugu zibyifashishe kuko ari imibare izaba yizewe kandi ikozwe neza."

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare buvuga ko imyiteguro yamaze kugera ku musoza, ubu bakaba bari mu gikorwa cyo gutoranya abakarani b’ibibarura. 

Mu barimu bigisha mu mashuri abanza 62000 basabye aka kazi, hazatoranwamo ibihumbi 28.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amabarura muri iki kigo, Habarugira Venant avuga ko bashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga muri iri barura rusange rya 5 ugereranyije n'andi yabaye ibihe byashize.

"Twakoreshaga impapuro amakuru akagera hano mu kigo, tukagira umwanya nk'amezi 6 yo kwinjiza amakuru ari ku mpapuro muri mudasobwa, bigasaba n'ikindi gihe cyo gutunganya amakuru mu buryo bwa gihanga kugira ngo avemo imibare itangazwa ku buryo byafataga igihe kirekire, ubu twihaye gutanga imibare y'ibanze mu mezi 2 cyangwa 3 ku buryo mu kwezi kwa 12 tuzaba twatanze imibare."

Imibare y’ibarura rusange rya 4 ry’abaturage n’imiturire ryakozwe muri 2012, niyo igenderwaho kugeza n’ubu.

Yari yagaragaje ko mu Rwanda  hari abaturage 10,515,973 barimo abagabo 5,064,868 n’abagore 5,451,105.

Umujyi wa Kigali wari ufite abaturage 1,132,686, Intara y’Amajyepfo ifite abaturage 2,589,975, Intara y’Amajyaruguru ifite 1,726,370, mu gihe Intara y’Iburengerazuba yari ifite abaturage 2,471,239, naho Intara y’Iburasirazuba ifite abaturage 2,595,703.

Kugeza ubu mu Rwanda amabarura rusange y'abaturage n'imiturire yabaye ni iryakozwe muri 1978, irya 1991, iryakozwe 2002 ndetse n'iri riheruka rya 2012.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama