AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 7.9% mu gihembwe cya mbere cya 2022-NISR

Yanditswe Jun, 16 2022 19:25 PM | 118,929 Views



Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamire cyagaragaje imibare y'uko umusaruro mbumbe w'ibyiciro bitandukanye bigize ubukungu bw'u Rwanda yasoje igihembwe cya mbere cy'uyu mwaka wa 2022 uhagaze, aho iyo mibare yerekana ko ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 7.9% muri icyo gihembwe.

Umuyobozi mukuru wungirije w'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare, Ivan Murenzi yavuze ko umusaruro mbumbe w'u Rwanda wazamutseho ku gipimo cya 7.9% mu mezi atatu ya mbere ya 2022, aho ngo wageze kuri miliyali 3025 uvuye kuri miliyali 2588 wariho mu gihembwe cya mbere cya 2021.

Nubwo ubuhinzi bwagize uruhare rwa 23% kuri uwo musaruro, ntibibujije ko mu mibare yagaragajwe ubu buhinzi aribwo bwazamutse ku gipimo kiri hasi ugereranije n'ibindi byiciro bigize ubukungu bw'igihugu, kuko bwiyongereye ku gipimo cya 1% gusa mu gihembwe cya mbere bitewe n'ibitaragenze neza muri icyo cyiciro.
Uretse umusaruro w'icyayi wazamutseho gusa kuri 3%, muri rusange umusaruro w'ibihingwa ngengabukungu waragabanutse kuko uw’ikawa wagabanutseho 41% yose. 

Umusaruro w'ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 1% bitewe n'igabanuka rya 4% ry'umusaruro w'ibinyamenke, naho umusaruro w'imboga wagabanutseho 9% ryose.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana asobanura ko umusaruro muke mu cyiciro cy'ubuhinzi utatewe n'ibibazo by'intambara ya Ukraine, ahubwo byatewe n'ikirere kitagenze neza.

Muri icyo gihembwe cya mbere, umusaruro w’inganda wazamutseho 10% bitewe ahanini n’izamuka rya 6% ry’umusaruro w’ibikorwa by’ubwubatsi, uw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutseho 16% n’uwinganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 11%. 

Ni  mu gihe umusaruro wa serivisi wazamutseho 11% bitewe n’izamuka rya 19% ku musaruro wa serivise zo gutwara abantu n’izubwikorezi ndetse n’uwa serivise z’amahoteli n’amaresitora wo watumbagiye ku gipimo cya 80%. 

Umusaruro wa serivise z’ibigo by’imari n’ubwishingizi wazamutseho 13% uwa serivise z’ikoranabuhanga wazamutseho 17% naho serivise z’ubuzima umusaruro wazo wazamutseho 22%.


RUZIGA EMMANUEL MASANTURA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama