AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

NGOMA: Yaguye mu musarani agiye kuzanamo telefone ngo ahabwe 4000 Rwf

Yanditswe Mar, 14 2019 13:53 PM | 5,684 Views



Uwitwa Mpozembizi JMV wo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Remera, yaguye mu bwiherero ubwo yari agiye kuzanamo telephone ngo yishyurwe ibihumbi bine.

Iyi mpanuka yabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize; ariko kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Werurwe imashini ikomeje gushakisha uko yagera ku murambo wa nyakwigendera.

Umunyamakuru wa RBA, Akimana Rathifah, avuga ko uyu nyakwigendera Mpozembizi yamanukiye mu gice cy’ijerekani iziritseho imigozi, bagenzi basigaye i musozi bayifashe. Akigeramo ngo yaratatse bagenzi bakuruye hazamuka ya jerekani gusa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Michel Nsanzuwera avuga ko  imashini  imaze iminsi itanu  icukura ubwo bwiherero bufite metero zisaga 20. Nyakwigendera Mpozembizi JMV wari ufite imyaka 41, asize umugore n‘abana batanu. 

Hagati aho nyir’ubwiherero Ziragora Jonas ari mu maboko ya  polisi y’igihugu mu Karere ka Ngoma.

Ku ruhande rw’abaturanyi bavuga ko iyi mpanuka yabahungabanyije ari nako bavanyemo amasomo yo kurushaho guha agaciro ubuzima.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura