AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

NGANDA Z'IMYENDA MU RWANDA ZIRI KUNOZA UBWIZA

Yanditswe Mar, 18 2019 15:53 PM | 4,880 Views



Abafite inganda zikora imyenda baravuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo banoze ubwiza bwayo kuko Leta iborohereza mu kubona ibikoresho by’ifatizo. Gusa hari abaguzi basanga imyenda ikorerwa mu Rwanda ihenze bigatuma batayitabira.

Nyuma y'uko mu myaka isaga ibiri ishize hazamuwe imisoro ku myenda n'inkweto byambawe bituruka hanze y'u Rwanda, inganda zikora imyenda zigenda zirushaho kwiyongera mu Rwanda. Ba nyir'izi nganda bavuga ko ubufasha bahabwa na leta bubatera imbaraga zo gushakisha uko bakora byinshi bishoboka bijya ku isoko ry'u Rwanda ndetse no hanze yarwo.

"80% by'umusaruro wacu ujya hanze naho 20% bigurishwa inaha; ariko nyine turimo turawongera, kuko aho AGOA ihagarariye turimo kongera ingano y’ibyo dukora. Kuko igikomeye si uko twakora bike ahubwo ni no kureba ubushobozi kuko twari dufite imyenda myinshi twohereza hanze bigatuma igurishirizwa ku isoko rya hano biba bike, numva rero ubu nta kibazo gihari cyo gukora imyenda ijya ku isoko ry'imbere mu gihugu," Malou Jontilano, Umuyobozi Mukuru w'uruganda C&H Garments Rwanda LTD.

Usibye abafite inganda nini zikora imyenda itandukanye, hari n'abandi bashoramari bahisemo kujya batumiza ibikenewe hanze y'u Rwanda, bakabibyazamo indi myenda igurishwa ku isoko ry'imbere mu gihugu ndetse no hanze; gusa bavuga ko bakeneye ko nabo bagira imyenda iri ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ubwiza n’ubuziranenge.

Uwera Karen, Umuyobozi wa Rwanda Fashion Designers Association agira ati "Ntabwo twakwirengagiza ko ibyo dukora tutabisanisha ijana ku ijana n'imyenda mpuzamahanga. Hari abantu baba bashaka ubwiza bwo hejuru nawe wabireba ukavuga uti iyaba nari mfite imashini nari kugeza ku byifuzo byabo nk'izindi nganda runaka zikomeye. Buhoro uko tuzagenda tuzamura urwego rwacu ni ko abantu bazabikunda, ntitwarenganya abatarabyumva cyane kuko baba babona 'design' ari nziza ariko itarangijwe neza akanga kuyambara."

Ministiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana asobanura ko inganda z'imyennda by'umwihariko zavaniweho umusoro wa 25% ku bikoresho by'ibanze zitumiza hanze y’igihugu, ibi bikajyana no gukomeza kuborohereza mu bundi buryo kugira ngo zizamuke.

Gusa ku rundi ruhande, abaturage bashima ko igihugu kirushaho kubahesha agaciro kuko nabo batifuza gukomeza kwambara imyenda n'inkweto byakoreshwejwe n'abandi. Na none ariko ngo abakora imyenda mu Rwanda bakwiye gutekereza ku ikomeye kandi ihendutse. 

Imibare ya Ministeri y'Ubucuruzi n'Inganda igaragaza ko mu myaka itatu ishize ibyoherezwa hanze byazamutse ku gipimo cya 69% naho ibitumizwayo bigabanyuka ku gipimo cya 4%. Inganda muri rusange zari zihariye 10% mu musaruro mbumbe w'igihugu mu mwaka wa 2018.


Jean Claude Mutuyeyezu

INKURU IRAMBUYE MU MAKURU YA RTV SAA MBIRI Z'UMUGOROBA

https://www.rba.co.rw/tv



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira