Yanditswe Aug, 28 2019 05:54 AM | 7,801 Views
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iratangaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida senateri birimo kugenda neza, na ho abagize inteko itora bakemeza ko abiyamamaza bafite imigabo n'imigambi igaragaza ko hazaboneka abasenateri bashoboye.
Imbere y'inteko itora, buri mukandida senateri yahabwaga iminota iri hagati ya 5 na 15, akagaruka ku mirimo yakoze mu buzima bwe ndetse akagaragaza imigabo n'imigambi afite.
Inteko itora igizwe n'abagize inama njyanama z'uturere n'abagize biro z'inama njyanama z'imirenge mu ntara zigize igihugu, na ho mu mujyi wa Kigali abatora ni abagize inama njyanama y'umujyi na biro z'inama njyanama z'imirenge.
Abagize inteko itora bashimye ibitekerezo by'abakandida, ku buryo bizeye ko abazatorwa bazaba bashoboye.
Ku myanya 12 y'abasenateri batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu, abayihatanira ni abakandida 7 mu Ntara y'Amajyaruguru hazavamo abasenateri 2, abakandida 23 mu Ntara y'Amajyepfo bazavamo abasenateri 3, abakandida 9 mu Burasirazuba bazavamo abasenateri 3, abakandida 15 mu Burengerazuba bagomba gutorwamo abasenateri 3, n'abakandida 4 mu Mujyi wa Kigali bazatorwamo umwe.
Hari kandi abakandida 3 bazatorwamo umusenateri uhagarariye kaminuza n'amashuri makuru byigenga, n'abakandida 2 bazatorwamo umusenateri uhagarariye kaminuza n'amashuri makuru bya Leta.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza bigenda neza nk'uko komisiyo yabiteganyije.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuri uyu wa Mbere, ariko mu Gihugu hose byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri. Biteganyijwe ko bizarangira ku wa 15 Nzeri, mu gihe amatora y'abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu ateganyijwe ku ya 16. Hazakurikireho amatora y'abasenateri 2 bahagarariye kaminuza n'amashuri makuru aya Leta n’ayigenga.
Inkuru mu mashusho
Jeannette UWABABYEYI
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru