Yanditswe Oct, 06 2021 14:17 PM | 80,449 Views
Mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, hari umwarimu
witwa Ntungana Jean Pierre witeje imbere abikesha gukoresha neza umushara we
n'inguzanyo z'umwalimu Sacco kuri ubu hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa Mwalimu
akagira inama abarimu bagenzi be kwitinyuka.
Iwe mu rugo mu murenge wa Mamba mu Mudugudu wa Rugunga, Ntungana Jean Pierre yeretse RBA bimwe mu bikorwa byamuteje imbere.
Ni umwarimu ufite uburambe bw'imyaka isaha 20 watangiye yigisha mu mashuri abanza, aza no kwinjira mu bushabitsi ahereye ku gucaginga telephone ku muriro w'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba cyane aha I Mamba nta muriro wahabaga.
Uku gucaginga za telephone ngo byamwinjirizaga nibura amafaranga ari hagati y'ibihumbi bitatu na bine, aha ngo ni naho yakuye igitekerezo cyo kugana ikigo Umwarimu Sacco maze kimuguriza amafaranga yaguzemo imodoka ikodeshwa mu mirimo itandukanye n'abaturage mu gace atuyemo.
Mwarimu Ntungana yaje gukataza mu bushabitsi, kuri ubu afite amacumbi akodeshwa, umurima w'urutoki n'icyokezo cy'Akabezi.
Uyu mwari yagiye inama abandi barimu kwitinyuka.
Aho uyu mwarimu atuye kandi yahashyize ivomo rusange nyuma yo kubona ko abaturanyi be bagorwaga no kubona amazi, ndetse anoroza inka bamwe muri bo, kuri ubu aba bose baragaragaza akanyamuneza ku bw'ibi bikorwa.
Mwarimu Ntangana Jean Pierre w'imyaka 39 kuri ubu yigisha amasomo y'ikoranabubanga ku ishuri ryisumbuye rya Cyiri, afite umugore n'abana bane ndetse avuga ko umutungo we wose awubaze ushobora gukabakaba miliyoni 60 mu mafaranga y'u Rwanda.
Tuyisenge Adolphe
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru