Yanditswe Mar, 21 2020 14:27 PM | 34,672 Views
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa Louise Mushikiwabo arahamagarira ibihugu bigize uyu muryango kurushaho gufatanya no kureba kure kugirango byubake ahazaza heza. Madame MUSHIKIWABO yabitangaje mu gihe kuri iyi tariki ya 20 werurwe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa Francophonie.
U Rwanda kuri iyi tariki ya 20 werurwe rwifatanyije n’abavuga ururimi rw’igifaransa ku isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Francophonie. ( for radio : muri urwo rwego amabendera y’uyu muryango yari yakwirakwijwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ahasanzwe hashyirwa imitako mu gihe cy’iminsi mikuru) Kwizihiza uyu munsi muri uyu mwaka bikaba byanabaye intangiriro yo kwizihiza imyaka 50 umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa OIF umaze ushinzwe. Ibikorwa byose byari biteganyijwe muri uku kwezi kwa gatatu bijyanye no kwizihiza iyi sabukuru ariko byarasubitswe muryango Kubera icyorezo cya COVID 19 .Umunyamabanga mukuru wa Francoiphonie madame Louise MUSHIKIWABO asanga ibyagezweho na Francophonie mu myaka 50 bishimishije birimo cyane cyane guteza imbere indangagaciro guteza imbere urubyiruko n’ibindi.
Ati "Mu ntangiriro za francophonie hari hagamijwe ubufatanye bugendewe ku rurimi rw’igifaransa.iyo ntego yari igoye. Nyuma y’imyaka 50, twavuga ko iyo ntego yagezweho ku rugero runini. Nyuma yimyaka 50 hari isano ikomeye cyane hagati y’abaturage bavuga igifaransa bahuriye ku ndangagaciro zimwe. Nyuma y’imyaka 50 ururimi rw’igifaransa rukomeza umuryango wacu rwabaye umusemburo w’ibikorwa byinshi mu nzego zigenda zirushaho kwaguka."
Mushikiwabo yasabye ibihugu bihuriye muri Francophonie kubakira ku bimaze kugerwaho bigaharanira ko ibyiza by’iterambere rirambye byagera kuri bose.
Yagize ati "Turifuza umuryango urangwa n’imiyoborere myiza ,uharanira ko ibihugu byose bifatwa kimwe . kugirango Francophonie yinjire bidasubirwaho mu bihe bizaza,ubutwererane hagati y’ibihugu bugomba gushingira ku by’ingenzi bireba isi yose, uburezi bufite ireme kandi kuri bose,uburumbuke busangiwe bugendanye n’iterambere rirambye kandi butangiza isi. Francophonie yo mu bihe bizaza ikwiye rero kudusubiza ku byiza byo mu ntangiriro,ni ugushyira hamwe tugakomera ku mahame y’ingenzi umuryango ushingiye ho bigahuzwa n’ibibazo by’iki gihe ari byo bizadufasha gutera imbere bihamye,kureba kure no kugera kuri byinshi."
Kwizihiza umunsi wa Francophonie bibaye mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid 19. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa tweeter ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Vincent BIRUTA yagize ati : muri ibi bihe bikomeye kubera icyorezo cya Covid 19 , ni ukwibutsa abantu bose ko ubufatanye ari ngombwa kugirango dusigasire ejo hazaza dusangiye byumwihariko mu miryango yacu nk’abavuga igifaransa. Twese hamwe tuzatsinda.
Nubwo ibikorwa byo kwizihiza imyaka 50 ya Francophonie muri uku kwezi kwa gatatu byasubitswe ariko hateganyijwe uburyo bwo kwegera urubyiruko no kurutega amatwi guhera mu kwezi kwa kane uyu mwaka ibitekerezo ruzatanga bikazagezwa ku nama ya 18 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma iteganyijwe kubera i Tunis muri Tunisia ku matariki ya 12 na 13 Ukuboza uyu mwaka aho urubyiruko ruzahabwa umwanya w’ibanze. Kuri ubu umuryango wa Francophonie ugizwe n’ibihugu 88 abavuga ururimi rw’igifaransa ku isi bo bakaba basaga miliyoni 300 muri abo 60% bakaba bari ku mugabane w’afurika ugizwe ahanini n’urubyiruko..
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru