Yanditswe Feb, 20 2020 14:50 PM | 13,962 Views
Abasirikare 25 bahagarariye u Buholandi mu bya gisirikare mu bihugu bitandukanye by’Afurika basuye Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro Rwanda Peace Academy giherereye mu Karere ka Musanze.
Bavuze ko guhitamo u Rwanda byashingiye ku mateka yarwo no gushaka kumenya byinshi kuri rwo.
Ni uruzinduko rwari rugamije kumenya uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Ruzindana Methode ukuriye ibikorwa by’ubushakashatsi muri iki kigo, umwe mu bagaragarije aba bashyitsi amateka y’iki kigo, avuga ko akamaro k’uruzinduko rw’abashyitsi nkaba bagenderera u Rwanda kaba ari ako kurubera abavugizi hirya no hino ku isi.
Brigadier General Ian Blacquiere ukuriye iri tsinda ryasuye iri shuri avuga ko guhitamo u Rwanda byashingiye ku mateka yarwo no gushaka kumenya byinshi kurirwo.
U Buholandi busanzwe butera inkunga Rwanda Peace Academy. General de Brigade Blacquiere yizeza ko izakomeza kandi agashima u Rwanda rwohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro bityo akavuga ko ari gahunda igomba kubera urugero n’ibindi bihugu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro cyatangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013 gishinzwe guhugura aboherezwa mu butumwa bw’amahoro no gukora ubushakashatsi.
Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu, iki kigo kimaze guhugura abasaga ibihumbi 3100.
U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika nyuma ya Ethiopia mu kohereza ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro rukaza kandi ku mwanya wa gatatu ku isi. Ruza kandi nanone ku mwanya wa kabiri nyuma ya Senegal mu koherezayo abapolisi benshi.
UWIMANA Emmanuel
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru