Yanditswe Apr, 24 2021 08:59 AM | 29,400 Views
Abashoramari bafite inganda mu karere
ka Musanze bahamya ko uru rwego rutera imbere ariko hakiri imbogamizi y’uko
inganda zabo zigikorera ahantu hatisanzuye, ibidindiza umuvuduko wazo n’
iterambere muri rusange.
Imibare y’umwaka ushize wa 2020 igaragaza ko Akarere ka Musanze gafite inganda 23 zingana na 1.2% by’ishoramari rusange ryose rigizwe n’abarenga ibihumbi 33. Muri izo nganda, 3 ni zo nini, 12 ziraciriritse naho 8 zibarirwa mu nganda nto.
Abashoramari, bishimira gahunda zashyizweho na Leta hagamijwe kubaherekeza, by’umwihariko gahunda ya zamukana ubuziranenge ibafasha kwiyubaka buhoro buhoro.
Inganda zikorera muri Musanze ni amahirwe akomeye ku bahatuye kuko ari isoko ry’umurimo.
Mu byiciro by’inganda bihaboneka, 16 zitunganya ibikomoka ku buhinzi zatanze akazi kubagera ku bihumbi 2152, ebyiri zitunganya ibikomoka ku bworozi zahaye akazi abagera kuri 211, na ho izindi 5 zitunganya ibikomoka ku mutungo kamere zifite abakozi bagera muri 700.
Abazikoramo, bishimira imirimo zibaha ibateza imbere bo n’ imiryango yabo.
Kuba umubare w’inganda uzamuka, byatumye hatekerezwa gushyiraho icyanya cyazo giherereye mu Ruvunda aho gifite ubuso bungana na hegitari 164.
Nyamara magingo aya muri iki cyanya harimo uruganda rumwe rukora isima izinda zose ziracyanyanyagiye hirya no hino. Ba nyiri izo nganda bagaragaza ko guturana n’ingo z’abaturage bibangamye kuko bitabaha ubwinyagamburiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahanampuhwe asobanura ko urugendo rwo kwimura inganda ruzafata hagati y’imyaka 3 na 4. Izizashyirwa mu Ruvunda n’izikora ibikoresho byiganjemo iby’ubwubatsi, na ho izikora ibiribwa n’ibinyobwa zizashyirwa muri zone ziri gutegurwa.
Uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe w’Igihugu kugera 2020 wari 19%, zikoresha abarenga ibihumbi magana arindwi, bangana na 20,4% by’abakora mu mu nzego zose z’Igihugu.
Uru rwego kandi, imibare yo muri 2020, igaragaza rwakomeje kugira uruhare rufatika mu kwinjiriza igihugu amadovize yaturutse mu byo rwohereje mu mahanga byatunganyirijwe mu nganda z’imbere mu gihugu, bifite agaciro gasaga miliyoni 760 z’Amadorari ya Amerika.
Inganda kandi, mu ngengo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 kugeza mu 2019/2020, zaje ku mwanya wa kabiri mu kwinjiriza igihugu imisoro ku mpuzandengo ya 16,5%. Gusa uyu muvuduko w’iterambere ry’inganda ntiwakomeje bitewe n’icyorezo COVID-19. Ni muri urwo rwego, mu guhangana n’ingaruka ku bukungu, muri Kamena 2020, Guverinoma yashyizeho gahunda yo guteza imbere inganda nka rumwe mu rwego rufatiye runini ubukungu bw’igihugu.
MBARUSHIMANA Pio
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru