Yanditswe Jan, 10 2018 15:48 PM | 3,699 Views
Ikigo cya Afrika
kibungabunga inyamaswa zo mu gasozi (Africa Wildlife Foundation) cyeguriye
Guverinoma y'u Rwanda ubutaka bungana na hegitari
27, buzakoreshwa mu kwagura Pariki y’Igihugu y'Ibirunga. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB Clare
Akamanzi avugako ubu butaka buzatuma ingagi zibona aho zisanzurira.
Abaturiye pariki y’igihugu y’ibirunga bavugako mu myaka yo hambere,
usibye ba rushimusi bari baribasiye pariki
y’ibirunga bayihigamo; ngo iyi pariki yanagiye isatirwa n’ibikorwa bitandukanye
birimo iby’ubuhinzi, ubworozi, ubwubatsi n’ibindi ibi bikagenda bigabanya ubuso
bwa pariki.
Ubu u Rwanda rwahawe icyangombwa cy’ubutaka
cya hegitari 27 ziyongera ku buso bwa pariki y’ibirunga bwari busanzwe. Ikigo nyafrika
kibungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi (Africa Wildlife Foundation) nicyo cyatanze
ubu butaka ubusanzwe cyari cyaraguze bukaba buhereye hafi y’ibirunga. Umuyobozi w’iki kigo Sebunya Kaddu avuga batanze ubu butaka kubera intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi mukuru wa RDB Clare Akamanzi avuga ko kubera ko umubare w’ingagi ugenda wiyongera, bizaba ngombwa ko pariki y’ibirunga yiyongera kugirango zibone aho zisanzurira, bityo ubu butaka bwongewe kuri pariki bukazafasha muri iki gikorwa n’ubwo hari gukorwa inyigo izasiga hari ubundi butaka bwongeye kugarurwa kuri pariki.
Ministiri w’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka avuga ko kongera
ubunini bwa pariki y’ibirunga bizanatuma abasura iyi pariki biyongera kandi inyungu
ziva mu gusura amapariki zikazamuka ndetse ibikorwa biteza imbere abaturage biturutse
ku mafaranga ava mu gusura amapariki nabyo bikiyongera.
Icyanya cya pariki y’ibirunga kuri ubu gifite ubuso bungana na kilometero kare 160, mu gihe mu myaka myinshi yashize iki cyanya cyari gifite ubuso bwa kilometero kare 340, kikaba cyaragabanyijwe n’ibikorwa bitandukanye byagiye byibasira pariki; kongera kuyisubiza ubutaka yahoranye bikaba bizakomeza mu minsi iri imbere.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru