Yanditswe Nov, 14 2023 17:54 PM | 97,132 Views
Abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru mu bice bitandukanye bishatsemo ubushobozi biyubakira inyubako zikoreramo ibiro by’Imidugudu n’Utugari, ubu bakaba bahamya ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’imiyoborere myiza igihugu gifite.
Abatuye Akagari ka Ruhengeri mu Karere ka Musanze bakusanyije miliyoni 12 bavugurura inyubako y’Akagari yari ishaje, ishyirwamo inzugi nshya, isakaro, ishyirwamo sima ndetse isigwa amarangi, baharanira ko serivisi basaba zitangirwa ahantu heza.
Ni mu gihe mu bushobozi bw’abatuye Akagari ka Kigombe, abaturage biyubakiye ibiro by’Umudugudu wa Kiryi bigizwe n’ibyumba 5 n’icyumba cy’inama.
Ni inyubako ifite agaciro ka miliyoni zigeze muri 35 z’amafaranga y’u Rwanda.
Gusa aho imirimo igeze, aba baturage bifuza ko bakunganirwa n’ubuyobozi mu gusoza iyo nyubako.
Ku rwego rw’Uturere naho hari gahunda yo kubaka ibiro bishya ndetse no kwimura ibiro by’Akarere ka Rulindo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde avuga ko gahunda yo kuvugurura inyubako zitangirwamo serivisi z’ibanze ku muturage ikomeje hibandwa ku Tugari.
Kugeza ubu Akarere ka Burera gakomeje imirimo ya nyuma yo kurangiza kubaka inyubako igeretse gatatu izatangira gutangirwamo serivisi umwaka utaha.
Robert Byiringiro
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru