AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Musanze:25 barimo abasirikare batangiye amahugurwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe Jun, 21 2021 17:39 PM | 71,593 Views



Musanze:25 barimo abasirikare batangiye amahugurwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kuri uyu wa Mbere, abasirikare, abapolisi n’abasivili 25 baturutse mu Rwanda batangiye amahugurwa y’icyumweru ku buryo bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iyo bari hirya no hino ku isi mu butumwa bw’amahoro.

Ni amahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rwanda Peace Academy giherereye mu Karere ka Musanze, ku bufatanye na Leta y’Ubuyapani n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere UNDP.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Rtd Colonel Jill Rutaremara avuga ko ahantu habaye intambara habamo ihohoterwa, akaba ariyo mpamvu aba barimo guhugurwa baba bagomba kubimenya ngo bashobore kubirwanya.

Intumwa ya Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, Yuko Hotta avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigenda rifata intera ndende, akaba ariyo mpamvu leta ye yatanze iyi nkunga ngo itange umusanzu wayo mu kurirwanya.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko bayatezeho byinshi bizabafasha kurwanya iri hohoterwa.

Miliyoni zikabakaba 200 z’amafaranga y’u Rwanda n’andi arimo kuganirwaho na leta y’u Rwanda n’iy’Ubuyapani, ni yo azifashishwa muri aya mahugurwa no mu bindi bikorwa bitandukanye birimo gukumira no gukemura amakimbirane, no kubungabunga amahoro akazakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2021/2022.


Uwimana Emmanuel




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage