Yanditswe Jun, 22 2021 15:45 PM | 33,131 Views
Mu karere ka Nyagatare haravugwa ikibazo
cy’umubare ukiri muto cyane w’abahinzi bashinganisha imyaka yabo mu bigo
by’ubwishingizi, mu gihe nyamara ibiza birimo imvura inyinshi hamwe n’izuba
ryinshi bisiga bihitanye imyaka itari mike mu mirima.
Abatangiye kugana ubu bwishingizi ni abakorera mu makoperative mu gihe abahinga ku giti cyabo bo bavuga ko badasobanukiwe n’iyi gahunda.
Kuva gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa yatangira muri Mata 2019 mu gihugu hose, mu karere ka Nyagatare imyaka yemerewe kujya mu bwishingizi ku ikubitiro ni ibigori, umuceri, urusenda n’imiteja.
Kwishingira imyaka hari ababitangiye ariko ni abo mu makoperative ahinga ibigori n’umuceri gusa.
Imibare igaragaza ko hegitari 1580 z’amakoperative y'abahinzi b'umuceri mu karere kose, 80% yazo zamaze gushyirwa mu bwishingizi mu gihe amakoperative yose y’ibigori uko ari 30 yo akorera kuri hegitari 2839, ariko hegitari 1339 mu rizo akaba arizo zamaze gushyirwa mu bwishingizi.
Ni mu gihe nyamara mu karere kose hegitari zihingwaho ibigori 23728 bivuze ko uretse ziriya hegitari, izikorerwaho n’amakoperative, izindi zihingwaho n’abahinzi ku giti cyabo ari nabo batarigera bagana na rimwe iyi gahunda y’ubwishingizi.
Kabera Tharcisse wo mu Murenge wa Tabagwe yemeza ko muri iki gihe umusaruro w’ibigori hazaboneka muke cyane, kubera imvura yabuze hakiri kare bikicwa n’izuba.
Abandi bahinzi bataragana ubwishingizi na mba ni abahinga urusenda n’imiteja muri aka karere. Muri ubu bwishingizi bw’ibihingwa umuhinzi atanga 60% nk’uruhare rwe, naho leta ikamwishyurira 40%.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Rurangwa Steven avuga ko hari igisubizo gishingiye ku bukangurambaga.
Mu karerere ka Nyagatare amakoperative ahinga umuceri ni atanu ku buso bwa hegitari 1580.
Mu bwishingizi kuri buri hegitari y'umuceri umuhinzi atanga amafaranga y'u Rwanda 21300 frw bingana na 60% nk’uruhare rwe, leta nayo ikishyura 40% asigaye.
Ni mu gihe kugihingwa cy’ibigori kuri hegitari imwe umuhinzi atanga amafaranga ibihumbi 26000 frw bingana na 60% nk’’uruhare rw'umuhinzi, leta nayo ikishyura 40%.
Munyaneza Geofrey
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru