Yanditswe Jan, 14 2022 18:22 PM | 12,840 Views
Inzego zitandukanye n’abaturage muri rusange, batangaje ko icyemezo leta yafashe cyo gukingira abaturage Covid19 ku rwego rw’umuryango ari icyemezo cy’ingenzi kizatuma buri muturage agerwaho na serivisi yo gukingirwa kandi ku gihe.
Ibi baravivuga mu gihe hakomeje gahunda yo gukingira
abaturage mu midugudu no mu tugali twose mu gihugu.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, inzego z'ibanze ku rwego rwa buri murenge ku bufatanye n'urubyiruko rw'abakorerabushake, baragenda urugo ku rundi ndetse n'ahahurira abantu benshi nko mu masoko na za gare, babaza umuntu ku wundi niba yarabonye inkingo za Covid 19.
Ni ubugenzuzi bugamije
ubukangurambaga bujyanye no kuganiriza abatarikingiza byuzuye kubikora
kugirango badacikanwa.
Bamwe mu baturage, bavuga ko kuba abayobozi bafata umwanya wo kubasanga mu ngo bakabakangurira kwikingiza, bituma nabo badashobora kurebera uwo ariwe wese udashaka kwikingiza.
Abayobozi baraganiriza abaturage, abatarikingiza bakagana site zo gukingira zabegerejwe abafite imbaraga bakijyana, abageze muzabukuru n'abarwayi bakagezwayo n'inzego z'ibanze.
Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b'Imirenge, bavuga ko iyi ari gahunda babona izatanga umusaruro uzatuma u Rwanda rugera ku ntego rwihaye mu gukingira abanyarwanda.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi ashimira abanyarwanda uburyo bitabira gufata inkingo, akavuga ko kuba abayobozi bagenda urugo ku rundi bigamije kwibutsa no kureba ko haba hari abatarabonye uko bagera aho bakingirirwa kugirango bashakirwe uburyo bakwikingiza biboroheye.
Kugeza ubu nibura millioni 6
z'abanyarwanda kuva ku myaka 12 bamaze gukingirwa urukingo rwa Covid19, intego
ni uko kugeza mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, 70% by'abanyarwanda bazaba
baramaze gukingirwa byuzuye.
Mbabazi Dorothy
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru