Yanditswe Jan, 14 2022 18:22 PM | 12,261 Views
Inzego zitandukanye n’abaturage muri rusange, batangaje ko icyemezo leta yafashe cyo gukingira abaturage Covid19 ku rwego rw’umuryango ari icyemezo cy’ingenzi kizatuma buri muturage agerwaho na serivisi yo gukingirwa kandi ku gihe.
Ibi baravivuga mu gihe hakomeje gahunda yo gukingira
abaturage mu midugudu no mu tugali twose mu gihugu.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, inzego z'ibanze ku rwego rwa buri murenge ku bufatanye n'urubyiruko rw'abakorerabushake, baragenda urugo ku rundi ndetse n'ahahurira abantu benshi nko mu masoko na za gare, babaza umuntu ku wundi niba yarabonye inkingo za Covid 19.
Ni ubugenzuzi bugamije
ubukangurambaga bujyanye no kuganiriza abatarikingiza byuzuye kubikora
kugirango badacikanwa.
Bamwe mu baturage, bavuga ko kuba abayobozi bafata umwanya wo kubasanga mu ngo bakabakangurira kwikingiza, bituma nabo badashobora kurebera uwo ariwe wese udashaka kwikingiza.
Abayobozi baraganiriza abaturage, abatarikingiza bakagana site zo gukingira zabegerejwe abafite imbaraga bakijyana, abageze muzabukuru n'abarwayi bakagezwayo n'inzego z'ibanze.
Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b'Imirenge, bavuga ko iyi ari gahunda babona izatanga umusaruro uzatuma u Rwanda rugera ku ntego rwihaye mu gukingira abanyarwanda.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi ashimira abanyarwanda uburyo bitabira gufata inkingo, akavuga ko kuba abayobozi bagenda urugo ku rundi bigamije kwibutsa no kureba ko haba hari abatarabonye uko bagera aho bakingirirwa kugirango bashakirwe uburyo bakwikingiza biboroheye.
Kugeza ubu nibura millioni 6
z'abanyarwanda kuva ku myaka 12 bamaze gukingirwa urukingo rwa Covid19, intego
ni uko kugeza mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, 70% by'abanyarwanda bazaba
baramaze gukingirwa byuzuye.
Mbabazi Dorothy
Ababyeyi b'Intwaza muri Rusizi barashimira Perezida Kagame wabubakiye akanabaha ababitaho
Aug 13, 2022
Soma inkuru
Abahanga mu by'umuco banenze imyambarire n’ubusinzi biranga bamwe mu rubyiruko
Aug 13, 2022
Soma inkuru
RCS yasezereye mu cyubahiro abakozi b'uru rwego 86 bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Aug 12, 2022
Soma inkuru
BNR yagaragaje ko icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibyo igihugu gitumiza cyazamutse
Aug 12, 2022
Soma inkuru
SENA yatoye umushinga w'itegeko ngenga rigena imicungire y'imari ya leta
Aug 12, 2022
Soma inkuru
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru