Yanditswe May, 18 2019 15:12 PM | 6,711 Views
Mu karere ka Kamonyi hashyinguwe imibiri 63 yabonetse mu mirenge 10 muri 12 igize Akarere ka Kamonyi; kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019.
Ni mu
gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku
rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamonyi ahashyinguwe imibiri
y'abatutsi isaga ibihumbi 47.
Mu buhamya bwatanzwe n'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bagaragaje ko iyahoze ari Komine Taba yayoborwaga na Burugumestri Akayesu Jean Paul; habere ubwicanyi bukabije kuko yashishikarizaga interahamwe kwica Abatutsi bakajugunywa mu bice bitandukanye by'aka Karere ka Kamonyi.
Mu myaka 25 bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakaba barinangiye no gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abatutsi bishwe; dore ko ngo iboneka biba byatewe n'ibikorwaremezo biri kubakwa mu karere ka Kamonyi nk'imihanda n'ubwubatsi.
Abarokotse bavuze ko kuba hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi; hakaba hakigaragara ibibazo by'imanza za Gacaca zigendanye n'imitungo yangijwe n'iyasahuwe bakaba batarishyurwa bidindiza gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge yatangijwe na leta y'ubumwe.
Aba barokotse basaba ko abarebwa n'iki kibazo bashyira imbaraga yo gukemura.
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice yavuze ko bafite imanza za Gacaca zaciwe zisaga 400 zigendanye n'imitungo yangijwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi; ariko zimwe ngo ziragoranye kuzirangiza ngo bishyure; kubera ko abagombaga kwishyura bamwe bapfuye; abandi nta bushobozi bafite bwo kwishyura ndetse n'abataramenyekana aho baherereye.
Gusa kuri bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi n'abayigizemo uruhare bateye intambwe yo gusaba no gutanga imbabazi kuri bamwe mu babangirije imitungo ku buryo basanga ari byo gushimangira inzira y'ubumwe n'ubwiyunge.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru