Yanditswe Jan, 29 2021 21:31 PM | 82,773 Views
Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali hagiye gushyirwaho ishami ryihariye ry’abaganga b’ inzobere bavura indwara zo munda no mu miyoboro y’indurwe.
Ni nyuma yuko ibi bitaro
bibonye umuganga uhoraho w’ inzobere mu buvuzi bwo ku rwego rwo hejuru bw’
indwara zo munda uzafasha kuvura no guhugura abaganga b’ inzobere basanzwe mu
Rwanda.
Yves Inayo Nzaba umugabo
ukomoka muri RDC yari amaze iminsi afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu nda
bwatumye ava mu gihugu cye akaza kwivuza mu Rwanda. Nyuma y’iminsi ibiri
avurirwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal icyizere cyo gukira ni cyose.
Ati "Nishimiye cyane kuba mvurirwa muri ibi bitaro i Kigali. Muganga yambwiye ko ubu burwayi bwari bumaze igihe kinini. Bamvuye banyujije ibintu mu kanwa ntago bambaze nta bisebe mfite, babikoze mbireba kuri mudasobwa. Ndashimira cyane ibi bitaro. Iyo bitahaba wenda byari kuzaba ngombwa ko njya kwivuza ahandi kure cyane."
Ubu buvuzi ni ubwo ku rwego rwo hejuru kandi bufite umwihariko kuko umurwayi avurwa bitabaye ngombwa ko bamubaga nkuko byakorwaga cyera uburyo bufite akamaro kanini .
Dr Augustin LIMGBA na Dr Innocenti DADAMESSI ni abaganga b inzobere batanga ubu buvuzi .
Dr Augustin LIMGBA ati "Ubu buvuzi ni nko kubaga ariko inda ifunze, si nka kwa kubaga bafungura. Ibyo rero bigabanya bwa bubabare umuntu yagiraga amaze kubagwa,bifasha kwirinda za infections,umurwayi akira vuba ku buryo ava mu bitaro nka nyumay'imnsi ibiri itatu hari n’ubwo ndetse ava mu bitaro uwo munsi."
Dr Innocenti DADAMESSI ati "Ubu buryo kera ntibwakorwaga. Ni ubuvuzi bwasabaga abarwayi kujya hanze kandi kure cyane kuko si henshi muri Afurika ushobora kubona ubu buvuzi. Abenshi bajyaga nko mu Buhinde n’ Afurika y’Epfo. Nko muri iki gitondo twakiriye umusore wagiye kwivuza mu Buhinde amara mu bitaro amezi atanu."
Izi nzobere zaturutse mu Bubiligi no mu Bufaransa ntizivura gusa ahubwo zinahugura abaganga b’inzobere b’Abanyarwanda.
Dr Edgar Kalimba Umuyobozi Mukuru wungirije w’ibitaro byitiriwe umwami Faisal akavuga ko ibi bizazamura urwego rw’ ubuvuzi mu Rwanda.
Yagize ati "Turifuza gutangiza ishami ryihariye riri ku rwego rwo hejuru cyane. Ubwo dufite aba baganga ubwo dufite ibikoresho bihagije bizashoboka ko twajya twakira abarwayi bavuye mu bihugu bindi bakaza kuvurirwa mu Rwanda aho kugira ngo bajye i Burayi. Kuri izi ndwara zo mu nda twari dufite abarwayi babuze uko bajya hanze ariko ubu baravuwe."
Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize ni bwo mu bitaro byitiriwe umwami Faisal hagejejwe imashini yo ku rwego mpuzamahanga yifashishwa mu gusuzuma no kuvura indwara zo mu nda no mu miyoboro y’indurwe ituma umurwayi atumva ububabare bwinshi. Ibi kandi biri no muri gahunda yo guhindura ibitaro byitiriwe umwami Faisal bikagera ku rwego rwo hejuru.
Jean Damascene MANISHIMWE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru