Yanditswe Feb, 25 2020 09:52 AM | 20,290 Views
Banki nkuru y’u Rwanda iratangaza ko icyuho hagati y’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza hanze n’ibyo rwohereza cyiyongereye mu mwaka ushize bigatera ihungabana ry’agaciro k’ifaranga ugereranije n’idorali ku isoko ry’ivunjisha.
Muri
iyo mubare Guverineri John Rwangombwa uyobora banki nkuru y’u Rwanda ubwo
yagaragazaga ishusho y’urwego rw’imari n’ubusugire bw’ifaranaga yerekanye ko ibyatumijwe
hanze mu mwaka ushize wa 2019 byazamutse ku gipimo cya 10.6% mu gihe ibicuruzwa
byoherejwe byazamutse ku gipimo cya 3.8% gusa.
Ibi bikaba byarazamuye ikinyuranyo ku bucuruzi hagati y’u Rwanda n’amahanga cyazamutse ku gipimo cya 16.3%. Ibi ngo bikaba byaratumye umwaka urangira agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda gahungabana ku gipimo cya 4.9% ku mpuzandengo y’Umwaka wose wa 2019 ku isoko ry’ivunjisha ugereranije n’idorali rya Amerika. Guverineri John Rwangombwa yanagarutse ku cyateye izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko mu mpera za 2019.
Prof thomas Kigabo, ushinzwe ubukungu muri BNR yavuze ko mu gihe icyorezo cya Corona cyakomeza kwibasira ubushinwa byahungabanya ubucuruzi mpuzamahanga bw’u Rwanda.
Mu yindi mibare BNR igaragaza ko hari ikizere ko ubukungu buzazamuka ku gipimo kirenze 8.5% yari yitezwe hashingiwe ku mibare bamaze kubona. Muri iyo mibare bigaragara ko umusaruro w’inganda zwazamutse ku gipimo cya 17.7% mu gihe serivisi zazamuye umusaruro ku gipimo cya 10.6%.
RUZIGA Emmanuel Masantura
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru