Yanditswe Jul, 13 2021 18:27 PM | 47,463 Views
Mu
gihe byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri Urugereko rwihariye rw'Urukiko
rukuru rukorera i Nyanza rushinzwe
kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, ruzosa urubanza ruregwamo Nkaka Ignace Alias La Forge Fils
Bazeye wahoze ari umuvugizi w’umutwe w'iterabwoba wa FDLR na Nsekanabo Jean
Pierre Alias Abega, iburanisha ryaje gusubikwa kubera ikibazo i cya murandasi
ya 4G Intara y'Amajyepfo yagize.
Hashize iminsi zimwe mu nkiko zo mu Rwanda ziburanisha imanza hifashishijwe ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Covid 19.
Ikoranabuhanga ryaje kurogoya iburanisha rya none nyuma y'uko urukiko, ubushinjacyaha, abaregwa n'ababunganira mu mategeko bategereje murandasi ya 4G amasaha asaga atatu bikarangira iri koranabuhanga ridakunze.
Iri subikwa ngo ryatewe n'ikibazo cya murandasi kiri mu Ntara y'Amajyepfo nk'uko urukiko rwabitabgarije abari bitabiriye iburanisha rya none.
Mu mpera z'umwaka ushize mu iburanisha ryabaye mu kwezi k'Ukuboza, aba bagabo bombi bari basabye urukiko imbabazi z'ibyaha bemera bakoze.
Iki gihe basabaga imbabazi bo bakifuza ko bacishwa i Mutobo bagahabwa amahugurwa n'inyigisho ubundi bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Ibi babivugaga batanga ingero ku bandi bagiye bafatirwa mu mashyamba ya Congo nyuma bagahabwa imbabazi. Ubushinjacyaha bwo bwari bwateye utwatsi ibyifuzo bya Nkaka Ignace na Nsekanabo Jean Pierre ku byifuzo byo guhabwa imbabazi.
Aha ubushinjacyaha bwari bwagaragarije urukiko ko abafatiwe mu mashyamba ya Congo bahawe imbabazi, benshi muri bo bari barishyikirije ingabo za MONUSCO z'umuryango w'abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro n'umutekano muri iki gihugu, mu gihe ngo hari n'abandi bari baremeye gutahuka ku Rwanda mu mahoro.
Aha ubushinjacyaha bwavugaga ko aba bo bafashwe bavuye muri Uganda aho bajyaga gushaka ubufasha bwo kugaba ibitero ku butaka bw'u Rwanda aho bari banafitanye umubano n'imikoranire bya hafi n'umutwe w'iterabwoba wa RNC ndetse na Leta ya Uganda, bivuze ko bo bari bagikomeje ibikorwa byabo by'iterabwoba ku Rwanda.
Mu byaha biri ku isonga Nkaka Ignace Alias La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bakurikiranweho, harimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, icyaha cy'iterabwoba, kujya mu mutwe w'iterabwoba no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, kugaba ibitero ku butaka bw'u Rwanda bigahitana imbaga y'abaturage b'inzirakarengane mu ntaramba y'abacengezi yo mu myaka y'1996-1998 mu byahoze ari perefegitura ya Kibuye, Gisenyi, Cyangugu, Ruhengeli, Kigali-Ngali n'igice cy'iyahoze ari Gitarama. Bakurikiranyweho kandi n'icyaha cyo kugirana umubano na Leta z'amahanga hagamijwe gutera igihugu n'ibindi byaha.
Muri iyi ntambara y'abacengezi, aba bagabo bakurikiranyweho uruhare bagize mu iyicwa ry'abaturage b'abacivile bagera kuri 200 biciwe i Mudende.
Iki gihe kandi ngo banatwitse imodoka ya Bralirwa ihiramo abasaga 39. Ibi byose ngo babikoraga bashaka imishyikirano na Leta y'u Rwanda nyamara abenshi mu bari bagize uyu mutwe bari barahunze igihugu kubera uruhare rutaziguye bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Nkaka Ignace Alias La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega, bafatiwe i Bunagana ku mupaka uhuza Uganda na RDC muri 2016.
Urukiko rwanzuye ko iburanisha ritaha rizaba tariki ya 03 Nzeri 2021.
Callixte Kaberuka
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
2 hours
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
3 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
3 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru