Yanditswe May, 30 2022 20:15 PM | 48,221 Views
Munyarubuga Javel wakoze ibicanwa bizwi nka briket
yifashishije ibarizo, avuga ko icyo abandi babonagamo imyanda yakibonyemo
igisubizo cy'abantu benshi bakeneye ibicanwa kandi kikaba kitanangiza
ibidukikije.
Mu masaha y'akazi muri kampanyi ya Munyarubuga javel imirimo yo irarimbanyije, hagaragara cyane ibarizo rikorwamo briket zikoreshwa nk'amakara cyangwa inkwi.
Agira ati "Uko tubikora iryo barizo riva mu gakiriro tugirayo abantu barikusanya rikaza hano dukorera hano hari imashini zibanza zikarinoza zigatangira guca mu mashini, hari izihindura ishyiramo ubushyuhe dogree zikenewe nayo ikoherezwa mu yindi mashini kugera aho ikara riza gusohokera."
Ibi bigaragara nk'imyanda bituruka ku biti nibyo Munyarubuga Javel yitegereje uko rimwe na rimwe bibura aho bijugunwa ndetse bikanatwikwa mu buryo bwangiza ikirere, maze asanga byabyazwa umusaruro.
"Igitekerezo uko cyaje ni kwa kundi leta idushishikariza kwihangira imirimo, iri barizo naribonaga mu gakiriro baritwika rigahora ryaka mbese nta gisubizo nibwo natekereje ko narishyiramo agaciro nkaribyazamo aya makara."
Abantu 34 nibo bamaze guhabwa akazi mu gukora izi briket, bavuga ko bungutse ubumenyi ariko bakanabasha kwiteza imbere.
Munyarubuga Javel ugeze ku rwego rwo gutunganya toni 15 za briket ku munsi, avuga ko atari byiza ko umuntu ategereza guhabwa akazi ku bandi cyangwa ngo yirirwe ataka ko kabuze, ahubwo ko buri wese akwiye gukoresha umutwe agatekereza umurimo wamutunga.
UWITONZE Providence Chadia
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru