Yanditswe Feb, 07 2020 07:44 AM | 7,407 Views
Mu
ijoro ryo kuri uyu wa Kane ni bwo amakuru yo kwegura kwa babiri mu bagize
guverinoma beguye. Abo ni uwari Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi
wari ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac n'uwari
Umunyamabanga muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi
mategeko, Uwizeyimana Evode.
Urubuga rwa Twitter rwa Serivisi z'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe rugaragaza ko bombi banditse begura, aho amabaruwa yabo agomba gushyikirizwa Perezida wa Repubulika.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015, mu ngingo yaryo ya 125 ivuga ko buri Minisitiri, buri Munyamabanga wa Leta cyangwa undi wese mu bagize Guverinoma ashobora kwegura abikoze mu nyandiko. Inyandiko yo kwegura ishyikirizwa Perezida wa Repubulika binyujijwe kuri Minisitiri w'Intebe.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko uko kwegura kwemerwa iyo mu gihe cy'iminsi itanu (5) nyir'ubwite atisubiyeho kandi na Perezida wa Repubulika akamwemerera.
Kwegura kwa Uwizeyimana Evode kuje nyuma y'aho ku mbuga nkoranyambaga hagaragajwe ko yahutaje umusekirite w'umugore ubwo yamusabaga guca mu cyuma gisaka. Ibi nyirubwite yabisabiye imbabazi, yicuza ko bitari bikwiye.
Munyakazi
na Uwizeyimana binjiye muri Guverinoma y'u Rwanda muri 2016.
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
1 hour
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru