AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Mukabalisa avuga ko ibyagezweho n'u Rwanda mu guteza imbere imibereho y'abaturage rwiteguye kubisangiza ibindi bihugu

Yanditswe Jun, 21 2022 18:28 PM | 82,611 Views



Perezida w'Umutwe w'Abedepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Donatille Mukabalisa avuga ko ibyagezweho n'u Rwanda mu guteza imbere imibereho y'abaturage, u Rwanda rwiteguye kubisangiza ibindi bihugu.

Yabirangaje mu nama yahuje abakora mu miryango itari iya Leta ndetse n'abaturage bo mu bihugu bigize Commonwealth bitabiriye Ihuriro ry’abaturage “ People's Forum”.

Aba bavuga koLeta n'abikorera bakwiye gushora imari mu rwego rw'ubuzima kugira ngo imibereho y'abaturage bo mu bihugu bya Commonwealth irushaho kuba myiza.

Ni ihuriro ribaye mu gihe isi muri rusange ikomeje guhangana n'icyorezo cya Covid19, icyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku buzima imibereho n'ubukungu bw'abatuye isi.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe  imiryango itari ya Leta muri Commonwealth “  Commonwealth Foundation” Dr.Anne T Gallagher yasabye buri wese gutekereza ku cyo yakora ubu kugira ngo azasige isi ari nziza.

Yagize ati  "Umwihariko w'iri huriro n'uko rigaragaza umwanya w'ingenzi imiryango itari ya leta ndetse n'abaturage bafite mu muryango Commonwealth, abantu bafite agaciro gakomeye, dukeneye ibitekerezo ndetse n'amajwi byafasha mu kuzana impinduka kwifuza zakuraho ubusumbane no guheza abantu kimwe natwe aho bikigaragara. Tugomba gutegura ejo hazaza heza kandi tukarinda uyu mubumbe dutuyeho, uruhare rukenewe mu kugira ngo tuzasige isi ari nziza, ntabwo ari abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma bazateranira i Kigali tugomba kubibaza, ahubwo niba twizera ko uyu muryango ari uw'abaturage, nitwe tugomba gufata iya mbere mu gushaka ibisubizo."

Mukabalisa yagize ati "Mu myaka 28 ishize abanyarwanda bashyize imbaraga mu bwiyunge bwabo ndetse no kunga ubumwe ari nako hubakwa inzego zafasha igihugu gutera imbere, buri wese akamenya kuzuza inshingano ze, dushyira imbere gukorera abaturage no kubahiriza ibyo dusabwa ku rwego mpuzamahanga. Ibyo twagezeho twiteguye kubibasangiza ndetse natwe tukabigiraho."

Kimwe mu biganiro byatanzwe muri iri huriro kirebana n'uburyo urwego rw'ubuzima rwarushaho kubakwa kugira ngo abaturage bahabwe servisi nziza zirebana n'ubuvuzi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga mu muryango Suzan Thompson Buffet Foundation, ukora ibikorwa by'urukundo mu nzego z'ubuzima, Prof Senait FISSEHA yavuze ko muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID 19, hari bimwe mu bihugu ubuzima bw'abaturage n'imibereho bititaweho uko bikwiye, bamwe mu baturage bakaba kugeza ubu batarabona inkingo za COVID 19. 

Ashima uburyo u Rwanda rwitaye ku baturage mu bihe by'icyorezo.

Abagize society civile n'abaturage ba Commonwealth, bavuga ko mu kwita ku buzima bw'abaturage, hari ibikwiye kongerwamo imbaraga.

Mu kiganiro cyiswe ''Climate and Justice'', hasobanuwe uburyo imihindagurikire y'ikirere ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abatuye isi. ibihugu byiganjemo ibikennye bikomeje kugerwaho ingaruka ziterwa n'ibyuka bihumanye byoherezwa mu kirere.

Bimwe mu  bihugu byateye imbere byagiye byiyemeza mu guhangana n'icyo kibazo, kugeza ubu ngo ntibirashyirwa mu bikorwa.

Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira