Yanditswe Apr, 14 2016 17:11 PM | 6,026 Views
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu mirenge igize agace
kazwi nka Ndiza mu karere ka Muhanga, bavuga ko muri ako gace ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibimenyetso
byayo byatangiye hambere biturutse ku rwitwazo rw'urushyi rwakubiswe Dominiko
Mbonyumutwa wari umushefu yakubitiwe mu Byimana-Ruhango mu 1959 nyamara
abatutsi bo mu Ndiza na Nyabikenke bagatangira kwicwa kuva icyo gihe kugeza mu 1994.
Amateka avugwa n'umusaza Gatanazi Athanase warokotse genoside yakorewe abatutsi
kuri ubu ufite imyaka 77 wari unaturanye na Dominiko Mbonyumutwa, yemeza ko
inkuru y'ikubitwa ry'uyu muyobozi ryakurikiwe n'itotezwa ry'abatutsi bari
batuye mu gace ka Ndiza ndetse bamwe bahasiga ubuzima.
Gatanazi Athanase ababazwa n'uko nta bihano byahabwaga abagize nabi, ibintu yemeza ko wari umugambi wari warateguwe kuva kera.
Uyu musaza kdi avuga ko abatutsi bakomeje gutotezwa no kwicwa abandi bakameneshwa ndetse mu 1994 genoside yahitanye abo mu muryango we 42. We na bagenzi be basanga ingengabitekerezo ya genoside muri aka kace ka Ndiza na Nyabikenke yarahemberewe kuva mu myaka yo hambere.
Ministre w'umutungo kamere Dr Vincent Biruta yasabye abantu kugendera kure ingengabitekerezo ya genoside, kandi bagafatanyiriza hamwe mu guhangana nayo,"urugamba rwo kurwanya jenoside n'ingengabitekerezo yayo ruracyariho; haba mu gihugu bigenda bigabanyuka haba mu karere no mu mahanga mujya mubyumva hari ababona igihe nk'iki cyegereje bagatangira guhahamuka bagatangira kuri ya ngengabitekerezo ya genoside, abo bose ni ababa bashaka kudutoneka ariko turakomeye kdi twiteguye guhangana nabo"
Muri uku kwibuka ku nshuro ya 22 genoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Kiyumba kdi hanasozwa icyumweru cy'icyunamo hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 2 yabonetse muri uwo murenge wa Kiyumba ndetse hakorwa n'urugendo rwo kwibuka inzira y'akababaro abatutsi banyuzemo bagiye kwicwa.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru