Yanditswe Jan, 23 2021 09:21 AM
5,310 Views
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha
rurimo gukusanya amakuru ku miryango isaga 800 mu Karere ka Muhanga idafite
ibyangombwa by’irangamimerere kubera ko byabuze ku mpamvu zitandukanye.
Hari ababuze ibyangombwa bitewe no guhuza ibyahoze ari amakomine no guhanga imirenge mishya; byinshi muri ibi byangombwa byatwikiwe mu nyubako yahoze ari iya komine Buringa mu gihe cy’abacengezi.
Imiryango 866 yo mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Muhanga ni yo imaze imyaka inyuranye kuri bamwe igera no kuri 20, ishakisha ibyangombwa by’irangamimerere ariko ntibiboneke.
Icyangombwa cy’uko umuntu yashyingiwe ni cyo gikunze kushakwa na benshi.
Abashyingiwe mbere y’umwaka wa 1998 ni bo bahuye n’ingorane zo kutabona ibyangombwa cyane ko imiryango 722 yashyingiriwe mu yahoze ari Komine Buringa yatwitswe n’abacengezi mu 1998, ubu ni mu Murenge wa Mushishiro.
Abaturage bahangayikishijwe n’uko badapfa kubona ibi byangombwa/
Zimwe mu ngaruka aba baturage bahura na zo harimo kutagira uburenganzira ku butaka, kudahabwa inguzanyo mu bigo by’imari kuko bisaba icyangombwa cyo gushyingirwa ndetse n’izindi serivisi zitandukanye zisaba bene iki cyangombwa.
Abo twasanze ku biro by’Umurenge wa Mushishiro benshi bitwaje ibyemezo by’uko hatanzwe inkwano igihe bashyingirwaga, amakarita ya batisimu n’ibindi bimenyetso binyuranye ariko ntibihagije ngo bahite bahabwa ibyangombwa by’ishyingirwa.
Ibihombo ni byinshi kuri bamwe mu baturage bari batangiye no gukora imishinga iciriritse ariko bakazitirwa no kutagira icyangombwa cyo gushyingirwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rurimo kwakira ibirego by’aba baturage no kubabaza byimbitse ibirebana n’ishyingirwa ryabo aho bishoboka bakabitangira ibimenyetso. Aya makuru azashyikirizwa ubushinjacyaho mbere y’uko ageza mu rukiko hafatwe umwanzuro ukwiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Musabwa Aimable avuga ko nta kindi kiguzi umuturage ufite iki kibazo azasabwa ngo abone ibyangombwa by’ishyingirwa.
Ku mpungenge ko ikibazo nk’iki gishobora gukomeza no mu yindi myaka ku mpamvu z’uko abaturage bose batamenye aya makuru, umukozi ushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga Umutoni Claude avuga ko harimo gukoreshwa uburyo bwose bushoboka kugira ngo abaturage babimenyeshwe uhereye ku nzego zibegereye.
Usibye akarere ka Muhanga by’umwihariko, Umurenge wa Mushishiro wihariye imiryango 722 kuri 866 idafite ibyangombwa by’irangamimerere, hirya no hino mu mirenge y’aka karere ndetse no mu gihugu hose hari iki kibazo cyatewe n’ihangwa ry’uturere n’imirenge.
Ku rundi ruhande ngo hari bamwe bari barashyingiwe maze bongera gukora irindi shyingirwa kuko nta kimenyetso cy’uko bari barashyingiwe mbere ibi bikaba byarakuruye amakimbirane akomeye mu miryango.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Muhanga: Amabuye adasanzwe akorwamo imitako, intego ni ugukora amakaro
Feb 19, 2021
Soma inkuru
I Muhanga hagiye kubakwa hoteli ihuriwemo n'uturere 3.
Sep 13, 2020
Soma inkuru
Abatuye n'abakorera mu Karere ka Muhanga baravuga ko bishimira imyanzuro iherutse gufatwa n ...
Aug 12, 2019
Soma inkuru
Gahunda yo guteza imbere imijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali, yongereye itunganywa ry'ibikorwa ...
Mar 05, 2019
Soma inkuru
Polisi y' u Rwanda yataye muri yombi umukozi wa SACCO y'Umurenge wa Rugendabari ho mu Kare ...
May 06, 2016
Soma inkuru
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu mirenge igize agace kazwi nka Ndiza mu karere ka ...
Apr 14, 2016
Soma inkuru