AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Muhanga: Abakozi basaga 1000 bagiye guhabwa akazi gahoraho mu ruganda rukora Cement

Yanditswe Jun, 25 2022 15:08 PM | 127,040 Views



Abakozi basaga 1000 biteganyijwe guhabwa akazi gahoraho mu ruganda rukora Cement n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi, ubuyobozi bw’uru ruganda butangaza ko muri Gashyantare 2023 sima ya mbere izagera ku isoko ikorewe i Muhanga.

Hegitari 67 ni bwo buso buriho icyanya cyahariwe inganda muri karere ka Muhanga, ariko hafi 17 ni ikibanza kirimo kubakwaho Anjia Prefabricated Construction Rwanda, uruganda ruzakora sima n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi. 

Ni ishoramari ribarirwa agaciro ka miliyari 100 mu mafaranga y’amanyarwanda.

Imirimo yo kurwubaka igeze ku ijanisha riri hejuru ya 50. 

Ju JianFeng umuyobozi wungirije w’uru ruganda avuga ko impamvu nkuru zo kurwubaka i Muhanga ari imiterere y’aka gace, hakiyongeraho uburyo Leta y’u Rwanda ikorana neza n’abashoramari.

Yagize ati "Icyo abashoramari bashima ni uburyo ubuyobozi bwabahuje n’abaturage bakabasha kubona ubutaka bugari bakoreraho."

Byiringiro Israel umwe mu bakozi b’uru ruganda Anjia Prefabricated Construction Rwanda, avuga ko uru ruganda ruje kunganira izindi mu gukemura ikibazo cya sima idahagije haba mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.

Muri iyi mirimo yo kubaka harakoreshwa Abanyarwanda barindwi mu biro n’abashinwa 12. 

Mu ruganda nyirizina uyu mushinga urateganya gukoresha abanyarwanda 1080 n’abashinwa 200.

Abanyarwanda bafitemo imirimo bavuga ko bashima kuba mu mishinga minini nk’iyi na bo babasha kubonamo imirimo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko kugeza ubu iki cyanya cy’inganda kirimo kurambagizwa n’abanyenganda benshi, ariko kugeza ubu bamaze kugeramo ni harimo inganda ebyiri zikaba zaratangiye gukora.

Kugeze ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buremeza ko nta makimbirane akomeye yari yaba hagati y’abashoramari n’abaturage basanganwe ibikorwa muri nkengero z’iki cyanya cy’inganda, bukavuga ko buba hagati y’impande zombi ku buryo nta rubangamira urundi.

Alexis Namahoro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira