AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Mu rubanza rwa Rusesabagina, Byukusenge yemeye ko yateye gerenade ikomerekeramo uwacuruzaga amakara

Yanditswe May, 07 2021 15:36 PM | 58,301 Views



Kuri uyu wa Gatanu, urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bari abayobozi n’abarwanyi mu mutwe wa MRCD-FLN rwakomeje, uwitwa Byukusenge Jean Claude yemera ko yateye gerenade mu Mujyi wa Kamembe hafi y’akabari kitwa Stella.

Uyu mugabo ubwe yemereye urukiko ko nyuma yaje kumenya ko hakomerekeyemo umugore wacuruzaga amakara hafi aho.

Muri uru rubanze, humviswe abagiye mu bitero byagabwe mu bice binyuranye by’akarere ka Rusizi, ndetse n’umujenerali uvuga ko yafashwe FLN itaravuka, mu gihe abandi hafi ya bose baburana bemera ibyaha.

Urukiko rwabanje kumva ubwiregure bw’uwitwa Shabani Emmanuel uvuga ko ibikorwa bya FLN yabyinjijwemo n’uwitwa Bugingo Justin bahuriye i Bukavu, aho yabaga kuva mu 2015 amaze gutandukana n’umugore we.

Bugingo ngo yamwemereye akazi ko gukora ku bwato, ariko Shabani Emmanuel asanga ari ubwo gutwara abarwanyi ba FLN bukaba bwarambukije 105 bari baje mu ishyamba rya Nyungwe.

Nyuma y’amezi atatu ibi bibaye, Bugingo Justin yongeye kumusaba kujya aherekeza umurwanyi wa CNRD witwa Sous Lieutenant Bizimana Cassien alias Pacy agiye mu bikorwa bya gisirikari mu Rwanda, akajya ahembwa amadorali 100 buri uko amuherekeje, nyuma akazamuha ibihumbi bitanu by’amadolari.

Shabani avuga ko yari kuyakoresha ashinga farumasi, akemera ko yaherekeje Bizimana Cassien inshuro eshatu.

Ntibiramira Innocentwe wanabaye muri FDLR akaza kuyitoroka agataha, avuga ko uwitwa Matakamba Jean Berchmans bareganwa muri uru rubanza ari we wamushishikarije gukorana na FLN ishamikiye kuri MRCD, amwizeza kujya ahembwa amafaranga menshi, avuga ko  yanamufashije gushaka abandi bantu babiri bajya mu bitero uyu mutwe wateguraga kugaba i Rusizi.

Mu byo yemera yakoze harimo kwambutsa S/Lt Bizimana Cassien azi neza ko aje mu bitero mu Rwanda. Yivugira ko yagiye mu bitero bitanu harimo mu Karangiro, mu Ruhondwe, i Nyakarenzo ku muhanda ujya i Mibilizi ku Cyapa, ndetse no gutera no gutega gerenade i Kamembe.

Byukusenge we yemera ko yatangiye kubana n’ingabo za FDLR afite imyaka 11, ziza kumuha nimero imuranga n’ipeti rya caporal.  Uyu aburana agaragaza ko ibyo yakoraga yabyumvaga kandi akabikora kinyamwuga nk’umusirikari nta guhuzagurika.

Avuga ko yabigiyemo aturutse mu Rwanda kuko yari yaratashye, aza kubyinjizwamo na Matakamba Jean Berchmans wamukoreshaga mu birombe i Rusizi, akaba yarabikaga intwaro zambutswaga ziva muri FLN muri RDC.

Byukusenge Jean Claude we yemereye urukiko ko yateye gerenade mu Mujyi wa Kamembe hafi y’akabari ka Stella, akemeza ko yaje kumenya ko hakomerekeyemo umugore wacuruzaga amakara.

Undi wireguye yemera icyaha cy’iterabwoba aregwa ni Nikuzwe Simeon, ugaragaza ko yagishowemo na mukuru we Shabani Emmanuel wamuhuje na Bugingo Justin washakaga ko yajya akorana na S/Lt Bizimana Cassien, wayoboye ibitero byo muri Rusizi. Yiregura avuga ko yambukije gerenade ebyiri.

Gen. Maj. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred we aburana yemera icyaha cyo kuba mu mutwe w’ingabo zitemewe akanagisabira imbabazi, ariko agahakana ikindi aregwa cyo kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

Uyu musirikari wavuye mu Rwanda ari S/Lt muri EX-FAR akaza kuba mu ngabo za Congo, azivamo ajya muri FDLR, nayo ayivamo ajya muri CNRD tariki 31 Gicurasi 2016 ari Colonel, kugeza kuwa 09 Gashyantare 2017 afashwe, aho yari ageze ku ipeti rya General Major.

Avuga ko atabaye muri FLN kuko yagiyeho afunzwe.

Urubanza ruzakomeza tariki 13 na 14 Gicurasi uyu mwaka, hakomeza kumvwa ubwiregure bw’abandi bashinjwa hamwe na Paul Rusesabagina, kugeza ubu utarongera kwitaba urukiko kuva tariki 12 Werurwe.

Gratien Hakorimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize