AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Mu ngengo y’imari y’u Rwanda 2017/2018,83% ni amafrw azava imbere mu gihugu

Yanditswe Apr, 28 2017 15:36 PM | 3,845 Views



Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Claver Gatete mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 yamurikiye inteko ishingamategeko imitwe yombi Imbanzirizamushinga w'Ingengo y'Imari y'igihe giciriritse. Muri iyi ngengo y'imari bigaragara ko umwaka utaha u Rwanda ruzakoresha 83% by'amafaranga azava imbere mu gihugu.

Minisitiri  Gatete yagaragaje ko mu mwaka utaha w'ingengo y'imari, amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 1,375.4 z’amafaranga y’u Rwanda, Inkunga z’amahanga zikaba miliyari 356.7, naho Inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 362.8.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yanasobanuye ahazaturuka aya mafaranga atuma u Rwanda rurushaho kwigira mu ngengo y'imari :

''Aya ni amafaranga cyane cyane ava mu misoro, amafaranga ava mu misoro ariyongera umwaka ku wundi ariko noneho nandi twita Non Tax revenues nazo ziriyongera ahangaha bigaragara yuko ubukungu bwacu bugenda buzamuka uko investment igenda ikorwa niko n'abantu batanga n'imisoro so bigatuma amafaranga ayo tuvana mu gihugu agenda yiyongera.''

Ku birebana n'uburyo iyi ngengo y'imari izakoreshwa, ministre w'imari n'igenamigambi, Amb. Claver Gatete yavuze ko harimo Amafaranga agera kuri Miliyari 1,122.9 azakoreshwa mu Ngengo y’Imari isanzwe,  mu gihe agera kuri Miliyari 774 Azakoreshwa mu mishinga y’iterambere, naho Miliyari 159.1 ngo akazakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta harimo imishinga y’ingenzi nko kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, kwagura ibikorwa bya Rwandair n’ibindi.

Yanasobanuye kandi uko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze n'uburyo bwazamutse ugereranyije n'ibyari byitezwe : ''Ubukungu bw’igihugu cyacu bwiyongereye  ku gipimo cya 5.9 ku ijana mu mwaka wa 2016, biri hasi gato y’igipimo cya 6 ku ijana bwari bwitezwe kuzamukaho. Muri rusange umusaruro w’ubukungu bw’igihugu cyacu waturutse ku rwego rwa Servisi rwazamutse ku gipimo cya 7 ku ijana. Urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku gipimo cya 4 ku ijana, ahanini kubera imihindagurikire y’ikirere yateje amapfa cyane cyane mu turere two mu Majyepfo n’i Burasirazuba. Urwego rw’inganda rwazamutse ku gipimo cya 7 ku ijana bitewe n’inganda zikomeje kwiyongera cyane cyane kubera amavugurura twakoze binyujijwe muri Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa iwacu “Made in Rwanda”.

Mu ngengo y’imari ya 2017/18 u Rwanda ruteganya kwinjiza amafaranga y'u Rwanda miliyari 2,094.9, bivuze ko aziyongeraho Miliyari 140.7 ugereranyije na Miliyari 1,954.2 yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2016/17.

Mu rwego rw’ubuhahirane n’amahanga, u Rwanda rwatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 2,045.1 z’Amadorali ya Amerika, naho ibicuruzwa byoherejweyo mu mwaka wa 2016 byari bifite agaciro ka Miliyoni 745 z’Amadorali ya Amerika. Ibi byatumye icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga byiyongera ku gipimo cya 5.3 ku ijana mu mwaka wa 2016.

Amb. Claver Gatete yagaragaje ko Igabanuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko mpuzamahanga ari yo yabaye imbogamizi ku musaruro w’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga n'ubwo ingano yabyo yo ngo yakomeje kwiyongera.

Yakomoje no ku bukungu bw’isi avuga ko bwitezwe kuzamuka ku gipimo cya 3.4 ku ijana mu mwaka wa 2017, ndetse no ku gipimo cya 3.6 mu mwaka wa 2018.Ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bwitezwe kuzamuka ku gipimo cya 2.8 ku ijana mu mwaka wa 2017 ndetse no ku gipimo cya 3.7 ku ijana mu mwaka wa 2018.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura