AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibitaro bya Ndera bivuga ko abafite indwara y’agahinda gakabije barimo kwiyongera

Yanditswe Jun, 10 2021 18:01 PM | 33,422 Views



Bamwe mu bagize ibyago byo kurwara indwara y'agahinda gakabije, baremeza ko ari indwara ivurwa igakira bityo ko abicyekaho icyo kibazo basaba ubufasha.

Ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera biherereye mu karere ka Gasabo,  bivuga ko mu myaka itatu ishize byakiriye abagera ku bihumbi 3 basanganywe iyi ndwara.

Umwe mu bahuye n’iki kibazo, avuga ko kwangwa no guhozwa ku nkeke n’umubyeyi we, byamusunikiye ku kwiyaka ubuzima ariko ararokoka.

Mu buhamya bwe yagize ati  “Nafunguye agacupa k’umuti wa  Kiyoda kose ndakanywa, numvaga nshaka gupfa.”

Nubwo yamaze amezi atatu mu bitaro avurwa ibikomere yiteye agerageza kwiyahura, yaravuwe arakira, ndetse aza no kuganirizwa akira agahnda kenshi yabanaga nako.

Ubu buvuzi ni nabwo bwafashije abandi nabo bemera ko babanye igihe kinini n’agahinda katumaga bumva bakwiyaka ubuzima.

Uwitwa Ishimwe  Christella  utuy mu Mujyi wa Kigali agira ati “Uba wumva ubuzima warabwanze, uba wumva utagishaka gutekereza iterambere.”

Dr Polycape Uwihirwe umuganga mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera, avuga ko abantu bakwiye guha agaciro iyi ndwara ndetse no gutinyuka kuyivuza kuko ivurwa igakira.

Ati “Nubona umuntu hari ibintu yakundaga yaretse, ukabona yiheza kandi bitari bisanzwe bimubaho, ukabona ntashaka kuvuga nyamara ntacyabaye cyamubuza kuvuga, biba bisaba ko yajya kwivuza cyangwa mwe mumuri hafi mukamufasha akajya kwivuza kuko indwara y'agahinda gakabije irimo kwiyongera mu bantu umunsi ku munsi.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuzima mu 2018, bwerekanye ko mu Rwanda abantu bari ku ijanisha rya 20.5% bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe, mu ribo abafite ikibazo cy'agahinda gakabije, kugendana n'ibimenyetso byo gushaka kwiyahura, kwiyanga, kumva umuntu yarataye agaciro muri we bikaba biri ku rwego rwa 11.9%.

Abajyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe,  basaba ko ubu burwayi bwahabwa agaciro mu muryango Nyarwanda kuko nubwo bukomeye buvurwa kandi bugakira.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage