AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mu myaka 25 ishize telefone yahinduye imibereho y’Abanyarwanda

Yanditswe Jul, 10 2019 08:48 AM | 12,294 Views



Bamwe mu baturage bemeza ko impinduka zagaragaye mu ikoranabuhanga cyane cyane ikoreshwa rya telefone zigendanwa zatanze umusaruro mu myaka 25 ishize.

Nyirabagamba Jean Marie Vianney ni umwe mu bafashaga abifuzaga kuvugana n’abavandimwe babo; avuga ko mu 1995 abantu benshi batari bazi uko bafata telephone bahamagara kuko telefoni rusange icyo gihe zakoreshwaga n'abo yita abasirimu.

Yagize ati “Nk'ahangaha mpakoreye imyaka 25, ndibuka ko umuntu yazaga ati 'nterefonera kanaka', ukamuhamagara ukamuha telefone agashyira ku gutwi gutya ati 'hallo hallo hallo' hakaba ubwo bananirwa kuvugana.”

Ibi byaterwaga no kubona telefoni  nk’igikoresho gikanganye.

Kuvugira kuri telefone byateraga ubwoba cyane uvuye mu giturage iriya nka Jabana ntabwo wayegeraga.Byasabaga wa muntu ujijutse, wa muntu ukorera mu mujyi, mwarimu, umuganga abanyamujyi ni bo babaga bakavugira kuri telefone, byongeye aho ntuye ndi mu bantu ba mbere batunze telefone kugira ngo uvugane n'umuntu w'i Kigali wahagararaga ahantu ku gasozi hejuru cyangwa ku ibuye, izi tugendana izi noneho bakavuga ngo arimo kwitelefona, ubwo se aravugana nande? Azwi nande ibyo byabaye ejo bundi."

Mu 1998 ni bwo telefoni zigendanwa za mbere zatangiye kugaragara mu Rwanda, zari zihenze, guhamagara no guhamagarwa na byo bisaba amafaranga.

Uku guhenda kwa telefone byatanze amahirwe kuri bamwe mu bashoramari bo mu Rwanda, aha ni na ho umunyarwanda, Gerard Mpyisi muri 2004 yabibonyemo amahirwe y’ishoramari kuko yahise azana telefone zizwi nka 'Tuvugane' ibihumbi 6 ku isoko ryo mu Rwanda, abantu bakavugana n’abandi batanze ibiceri.

Yagize ati "Hari nk'abantu bazishyize mu modoka zabo, bakajya bayigendana mu modoka aho kugirango akoreshe mobile ye agakoresha tuvugane kuko ni yo ihendutse, hanyuma muri 2009 'Tuvugane' itangira gucika intege ariko impamvu ni ikoranabuhanga, buriya mu bintu by'ikoranabuhanga haza bimwe bigasimburwa n'ibindi, icyo gihe dutangira abakiriya bacu ni babandi batashoboraga kwigurira mobile kuko zari zihenze, ndibuka mobile ya mbere nayiguze amadorari ageze kuri 500 kandi ntabwo yari za zindi zo ku rwego rwo hejuru."

Ubu gutunga telefone ntibisaba amikoro ahambaye kuko aho umuntu atuye ahari ho hose ashobora gutunga telefone.Abato n’abakuze bagaragaza akamaro ka telefone mu buzima bwabo. Aba ni abaturage bo mu Karere ka Gasabo.

Mukakarega Yuriyana 

"Waba urwaye ukampamagara nkaba naza nkagutabara, ukaba wampamagara ukambwira uti napfushize nk'ubu umuhungu wanjye wo mu mutara yapfushije, ubu rero ndagirango muhamagare mubwire igihe nzagirayo. Na ho telefone zitaraza wumvaga itangazo kuri radio Rwanda bati kanaka yapfuye."

Niyonzima Jean Paul

"Njyewe urabona ndi mukuru kuko navutse 74, ni kuvuga ko mbre twari mu gicuku, tuvuge niba umuntu atuye mu Ruhengeri, undi atuye Kigali kandi akaba ashobora kuba yamufasha mu buryo bwo kubona akazi kugirango azafate iteke aze hano azamurangire akazi urumva byari bigoye, ariko nonaha nk'ubu ndi umufindi ndubaka nabonye ikiraka nahamagara abana aho mvuka nti muze mbahe akazi niba ntako mufite."

Usibye guhamagara no guhamagarwa hakoreshejwe telefone igendanwa, telefone itanga akazi kuri bamwe cyane urubyiruko, igahuza abantu na banki ndetse igakorerwaho n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga.

Twizeyimana Cyriaque ukora akazi ko kubitsa no kubikuza amafaranga yifashishije telefoni avuga ko ikoranabuhanga rya tekefoni ryamugiriye akamaro gakomeye.

Ati "Birumvikana twe nk'urubyiruko byadufashije kuba twabona akazi bitworoheye bitewe n'uko abantu bakoresha telefone cyane ariko bakenera gukorera imirimo myinshi kuri telefone bityo bigatuma urubyiruko rubona akazi. Ni akazi kuko karantunze kanyishyurira inzu kakambeshaho mu buzima busanzwe."

Bagirubwira Laurien yagize ati "Uretse kwitaba no guhamagara, hari ukwishyura amazi bitewe na serivise wakoresheje za bimwe mu bigo bikoresha itumanaho muri iki gihugu, hanyuma kandi ushobora kuba wakora n'ibindi bitari ibyo wakohereza amafaranga, wayakira, nk'ubu umukiruya maze gukorera nonaha anyishyuye kuri telefone, bivuze ko telefone ikora mu buryo bwa bank bivuze ko ari ikintu kiri hejuru cyane."

Imirongo ya telefone yariyongereye cyane

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere(RURA) igaragaza ko mbere yo kwibohora kw’Abanyarwanda, mu Rwanda hari telefone za 'fixe' zigera ku bihumbi 30 zonyine.

Muri 2010 mu Rwanda hari hamaze kugera imirongo ya telefone zigendanwa miriyoni 3 n’ibihumbi 500, muri 2015 imibare yarazamutse igera kuri miliyoni 8, na ho muri 2018 imibare yarazamutse igera kuri miriyoni 9 n’ibihumbi 700.

Bitewe no kwihuza kwa bimwe mu bigo by’itumanaho imibare yaragabanutse kuko imirongo ya telefone ubu ikoreshwa ari miriyoni 9 n’ibihumbi 300.

Ikoreshwa rya telefone na murandasi biri ku isonga mu kwihutisha ubukungu bw’igihugu.Umuyobozi Mukuru wa RURA, Eng. Patrick Nyirishema avuga ko ikoranabuhanga riri mu by’ibanze mu guhindura imibereho y’umuturage. 

Yagize ati "Igikoresho cy'ikoranabuhanga cy'itumanaho ni ikintu cy'ingenzi mu guha umuturage uburyo bw'imibereho, uburyo bwo kubona amakuru, uburyo bwo gucuruza, kuvugana n'abo akakorana, n'abo ku isoko batabanje gufata imodoka ngo abanze ahagere n'ibindi byinshi. Rero dusanga ari uruhare rutandukanye ndetse hari n'ubushakashatsi bwagiye bukorwa ku rwego mpuzamahanga bugaragaza ko uko abantu bakoresha serivisi z'itumanaho bigira uruhare ruhita rugaragara mu buryo bw'imibereho yabo, mu buryo bw'iterambere ku rwego rw'igihugu ndetse no ku muntu ku giti cye."

Ubu aho waba uri hose mu gihugu ushobora guhamagara ku kigero cya 98% mu gihe abatuye aho murandasi iboneka bagera kuri 93%, abakoresha murandasi yo muri telefone ni miriyoni 5 n’ibihumbi 900, ni mu gihe abarenga 90% bakoresha serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefone zidendanwa.


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama