Yanditswe Mar, 31 2020 13:29 PM | 28,937 Views
Icyuzi gihangano cya Ruramira mu Karere ka Kayonza mu minsi itatu kiraba cyakamijwe kugira ngo haboneke imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni imibiri imazemo imyaka 26 harabuze uko ivamo.
Ibi ni ibitangazwa na Engeniyeri Nkurunziza Gilbert uyoboye igikorwa cyo gukura amazi muri iki cyuzi cya Ruramira, nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere umuyoboro munini wacukuwe kuri iki cyuzi utangiye gusohora amazi.
Umwaka ushize ni bwo hatangiye igikorwa cyo gukamya amazi mu cyuzi cya Ruramira, ariko aho kugabanuka akarushaho kwiyongera.Hakoreshwaga imashini zikurura amazi, nyuma haje gucibwa umuyoboro munini. Igikorwa kimaze ibyumweru bibiri.
Abacitse ku icumu mu Murenge wa Ruramira barimo Perezida wa Ibuka muri uyu Nziyoroshya Elisa baravuga ko icyizere ari cyose ko imibiri y'ababo igiye kuboneka igakurwamo.
Perezida wa IBUKA muri uyu murenge avuga ko muri iki cyuzi hashobora kuba harimo imibiri ibarirwa mu bihumbi 30 y'abatutsi bajugunywemo. Bakaba ari abo mu mirenge ikikije iki cyuzi ndetse n’abari barahahungiye. Kuva hatangira igikorwa cyo kuyikuramo hamaze gukurwamo imibiri ibarirwa muri 50.
AKIMANA Latifat
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru