Yanditswe Jul, 04 2021 13:33 PM | 52,520 Views
Tariki 4 Nyakanga, ni umunsi u Rwanda rwizihijeho isabukuru y'imyaka 27 yo kwibohora, kuri uyu munsi imiryango 144 yo mu karere ka Musanze ikaba yashyikirijwe inzu z'amagorofa yubakiwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi.
Ni umudugudu watangiye kubakwa mu mpera z'umwaka ushize wa 2020, ukaba wubatswe mu buryo bugezweho, aho unashamikiyeho ibindi bikorwaremezo binyuranye byose bigamije kuzamura imibereho y'aba baturage.
Uyu Mudugudu watashywe kuri iki Cyumweru na Minisitiri w'Ingabo, Major General Albert Murasira ari kumwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vienney n'abandi bayobozi banyuranye, aho babanje gutambagizwa imiterere y'uyu mudugudu bahereye ku kigo nderabuzima cya Kinigi cyubatswe bundi bushya kijyanishwa n'igihe, Urwunge rw'Amashuri rwa Kampanga ya 2 rwashyizwemo ibyumba bibiri bizigishirizwamo amasomo y'ikoranabuhanga n'inzu y'isomero, Urugo Mbonezamikurire y'Abana bato ndetse n'inyubako bwite zatujwemo aba baturage.
Wuzuye utwaye miliyari zisaga 20 z'amafaranga y'u Rwanda, usibye kuba abaturage batujwe neza, umudugudu nk'uyu uri no muri gahunda ya leta yo gukoresha neza ubutaka, aho abaturage bagomba gutuzwa ku buso buto, ubundi bugakorerwaho ubuhinzi.
James Habimana
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru