Yanditswe Jul, 04 2021 13:33 PM | 51,676 Views
Tariki 4 Nyakanga, ni umunsi u Rwanda rwizihijeho isabukuru y'imyaka 27 yo kwibohora, kuri uyu munsi imiryango 144 yo mu karere ka Musanze ikaba yashyikirijwe inzu z'amagorofa yubakiwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi.
Ni umudugudu watangiye kubakwa mu mpera z'umwaka ushize wa 2020, ukaba wubatswe mu buryo bugezweho, aho unashamikiyeho ibindi bikorwaremezo binyuranye byose bigamije kuzamura imibereho y'aba baturage.
Uyu Mudugudu watashywe kuri iki Cyumweru na Minisitiri w'Ingabo, Major General Albert Murasira ari kumwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vienney n'abandi bayobozi banyuranye, aho babanje gutambagizwa imiterere y'uyu mudugudu bahereye ku kigo nderabuzima cya Kinigi cyubatswe bundi bushya kijyanishwa n'igihe, Urwunge rw'Amashuri rwa Kampanga ya 2 rwashyizwemo ibyumba bibiri bizigishirizwamo amasomo y'ikoranabuhanga n'inzu y'isomero, Urugo Mbonezamikurire y'Abana bato ndetse n'inyubako bwite zatujwemo aba baturage.
Wuzuye utwaye miliyari zisaga 20 z'amafaranga y'u Rwanda, usibye kuba abaturage batujwe neza, umudugudu nk'uyu uri no muri gahunda ya leta yo gukoresha neza ubutaka, aho abaturage bagomba gutuzwa ku buso buto, ubundi bugakorerwaho ubuhinzi.
James Habimana
Mu kigo ndangamuco cy'u Bufaransa hagiye kuzajya habera imihango yo kwibuka jenoside
Oct 23, 2021
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimiye abifurije u Rwanda isabukuru nziza yo kwibohora
Jul 04, 2021
Soma inkuru
Uko ibikorwa remezo byafashije abatuye Nyagatare kutajya gushaka serivisi mu bihugu bituranyi
Jul 04, 2021
Soma inkuru
Kwibohora 27: Uko ubihinzi bwateye imbere mu buryo budasanzwe mu myaka 27 ishize
Jul 04, 2021
Soma inkuru
Kwibohora27: Ubuhamya bw'uburyo abanyarwanda bishimira umutekano igihugu kimaze kugeraho
Jul 04, 2021
Soma inkuru
Kwibohora27: Iterambere ry’inganda umusingi uhamye wo kwibohora
Jul 03, 2021
Soma inkuru