AGEZWEHO

  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...
  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...

Mu kigo ndangamuco cy'u Bufaransa hagiye kuzajya habera imihango yo kwibuka jenoside

Yanditswe Oct, 23 2021 18:57 PM | 101,646 Views



Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda yatangaje ko mu kigo ndangamuco cy'abakoresha igifaransa mu Rwanda (centre culturel francophone du Rwanda) hazajya habera ibikorwa bijyanye no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro iyi ambasade yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu i Kigali.

Indirimbo n'udukino tunyuranye ni bimwe mu bifasha by'umwihariko  abakiri bato kuruhuka no kwiga. Ikigo ndangamuco cy'abavuga igifaransa Centre Culturel Francophone du Rwanda  ni hamwe mu hafasha urubyiruko kimwe n'abakuru kuruhuka no kunguka ubumenyi binyuze mu gusoma, ibintu byishimirwa n'abagana iki kigo.

Eric Dusabimana, umuyobozi w'isomero yagize ati " Ni ahantu turuhukira hari amasomero dutegura ibitaramo abantu bakaza bakaruhuka bakumva umuziki mwiza ariko hari n'ikigo gifasha abantu bashaka kwiga igifaransa."

Daniella Umwali ukunda gusomera ibitabo muri iki kigo, ati "Gusoma ibitabo ni ibintu byiza kandi ibitabo biri hano ni byinshi mu nzego zitandukanye ku buryo domaine yose wabonamo igitabo cyakugirira akamaro byaba ibitabo by'inkuru cyangwa iby'ubushakshatsi."

Umujyanama mu by'ubutwererane n'umuco muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda Juliette Bigot avuga ko iki kigo ntawe giheza kandi ko bitandukanye no mu myaka yashize kizanagira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi."

Ati "Iki kigo ni ndangamuco cy'abavuga igifaransa kuko gifite intego yo kwakira abantu bose bakoresha igifaransa ariko na none ntawe giheza. Habera ibikorwa byinshi ariko mbere na mbere kigenewe urubyiruko. Muri iki kigo kandi ni hamwe mu hazabera ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi hari byinshi duteganya kuzakora guhera mu gihe cyo kwibuka mu kwezi kwa kane."

Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré avuga ko intambwe yatewe mu mubano w'u Rwanda n'u Bufaransa  itazasubira inyuma kuko yubakiye ku kuri kw'amateka.

Ati "Hari uruhare rw’Abanyarwanda ubwabo . igice kimwe cyabo cy’abahezanguni, hari umurage w’abakoloni b’ababiligi abategetsi b’Abanyarwanda bamize bunguri bakawusakaza mu baturage bakabahuma amaso bigatuma bakora ibintu bitabaho. Hari n’uruhare rw’uBufaransa bwirengagije amakuru bwahabwaga bugatera inkunga ubutegetsi bw’abicanyi. Ndizera ko intambwe imaze guterwa itazasubira inyuma kuko hari byinshi byakozwe n’abanyamateka n’abashakashatsi n’ubuyobozi bw’ikirenga bw’u Bufaransa. Iyi nzu ndangamuco rero iranagaragaza ubwo bwiyunge kandi inzira yabwo yamaze gutangira."

Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda yanatangaje ko biteganyijwe  ko u Bufaransa buzahagararirwa na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Jean Yves Le Drian mu nama izahuriza i Kigali mu cyumweru gitaha Afurika yunze Ubumwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

Jean Damascène MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira