AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Musanze hizihirijwe umunsi mukuru wo kumurika umuco

Yanditswe Jan, 14 2022 11:28 AM | 10,089 Views



Mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Musanze hizihirijwe ku nshuro ya 6 umunsi mukuru wo kumurika umuco, ni igikorwa buri gihugu kimurikiramo ibiribwa, ibinyobwa, imyambarire, amateka yihariye ndetse n'intwari zacyo.

Ni umunsi ngarukamwaka wizihijwe n'abasirikari bakuru baryigamo bakomoka mu bihugu 11.

Muri ibi birori biyobowe na Brig. Gen Ndahiro Didace, mu izina ry'abasirikare n'abapolisi b'abanyeshuri baryigamo Lt Col Callixte Migabo yagaragaje ko uyu munsi ubibutsa ko Abanyafurika ari abavandimwe. 

Yagaragaje ko uyu munsi utuma bibuka isano bafitanye n'ibihugu byabo, ndetse bakanatekereza ku musanzu basabwa mu kubiteza imbere.

Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya gatandatu hari hashize imyaka ibiri ibirori byawo bititabirwa n'abandi bantu uretse ababiteguraga, kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyarabikomye mu nkokora.

Kuri iyi nshuro abasirikare n'abapolisi bari mu masomo bitabiriye uyu munsi ni 48 barimo abanyarwanda 31 n'abanyamahanga 17.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura