Mu gihembwe cya 2020 ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanyeho 12,4 %-BNR

AGEZWEHO

  • U Rwanda na Israel mi masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye – Soma inkuru...
  • Ikawa y'u Rwanda, imbere mu gihugu inyobwa ku gipimo cya 3% gusa – Soma inkuru...

Mu gihembwe cya 2020 ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanyeho 12,4 %-BNR

Yanditswe Nov, 13 2020 20:58 PM
83,137 Views



Bamwe mu bari mu mwuga w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda bavuga ko muri iyi minsi umusaruro w'uru rwego woherezwa ku isoko mpuzamahanga ugenda wiyongera nyuma y'uko wari wakomwe mu nkokora n'icyorezo cya covid 19.

Ni mu gihe Banki Nkuru y'u Rwanda igaragaza ko ubukungu bw'isi n'ubw'u Rwanda bugenda buzahuka n'ubwo ngo bushobora kongera guhungabana igihe habaho kongera gufunga ibikorwa bimwe na bimwe kubera gahunda ya guma mu rugo.

Raporo ya Banki Nkuru y'u Rwanda igaragaza ko kubera ihungabana ry'ubukungu ryatewe n'icyorezo cya covid 19, ibyo u Rwanda rwohereje hanze mu mwaka w'ingengo y'imari 2019/2020 byari ku gipimo cya 44.9% ugereranije n'igipimo byariho mu mwaka wa 2018/2019. Muri rusange ingano (volume) y'ibyoherezwa mu mahanga yagabanutse ku mpuzandengo ya 15.2% bingana na miliyoni 1294.85 z'amadolari, ku rundi ruhande agaciro (value) k'ibyoherezwayo ko kazamutse ku gipimo cya 15.1%: nk'agaciro ka zahabu yonyine kageze ku gipimo cya 754.6%.

Iri hungabana ry'ubukungu ryatewe ahanini n'ngaruka za COVID19 yibasiye isi. Gusa abari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro nk'urwego rwa 2 mu kwinjiza amafaranga akomoka mu byoherezwa hanze, bavuga ko mu minsi yashize ibiciro byayo byaguye cyokora bakaba bizera ko bizazamuka kubera ifungurwa ry'amasoko.

BNR isobanura ko mu gihembwe cya 2 cy'umwaka wa 2020 ubukungu bw'u Rwanda bwahungabanye ku gipimo cya 12.4% by'umusaruro mbumbe w'igihugu kubera gufunga ibikorwa bimwe na bimwe, cyokora biteganijwe ko buzazamuka ku gipimo cya 6.3% mu gihembwe cya 3.

Nubwo urwego rw'inganda na service zimwe na zimwe zakomeje imirimo; Perezida w'ihuriro ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda Jean Malik Kalima asobanura kongera kuzahuka k'ubukungu bishoboka kubera gukomorera service zimwe na zimwe.

Ikigega mpuzamahanga cy'imari kigaragaza ko ubukungu bw'isi buzazamuka ku mpuzandengo ya 4.4 mu gihembwe cya kane cya 2020 ugereranije na 4.9% bwahungabanyeho kugeza muri kamena 2020. Gusa hari impungenge ko iri hungabana ry'ubukungu bw'isi rizagera ku gipimo cya 5.2% kubera gahunga ya guma mu rugo ibihugu bimwe bishobora gusubiramo ndetse bimwe by'i Burayi byamaze kuyisubiramo.

Umuyobozi w'urwego rushinzwe guteza imbere mining, petrole na Gaz Francis Gatare avuga ko n'ubwo icyorezo cya coronavirus kigihari ngo umusaruo w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ugomba kubona kugirango igihugu kigere ku ntego cyihaye.

Umwaka w'ingengo y'imari ushize wa 2019/2020, u Rwanda rwinjije miliyoni sizaga gato 380 z'amadolari aturutse mu bucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'gaciro: intego akaba ari uko mu mwaka wa 2024 amafranga yinjizwa n'uru rwego azaba agera kuri miliyoni 800 z'amadolari.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Israel mi masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye

Imirimo yo kubaka ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera igiye kwihut

U Rwanda rwahawe inguzanyo na Koreya ya miliyari 64 yo gukwirakwiza amashanyara

Menya Rwanda Finance Ltd, ikigo gishya gishinzwe kumenyekanisha serivisi z&rsquo

President Kagame chairs a Cabinet meeting to review COVID-19 guidelines

Félicien Kabuga makes initial appearance in IRMCT court in The Hague