AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Mu gihe cya CHOGM urujya n'uruza ruzakomeza nk'uko bisanzwe - Umujyi wa Kigali

Yanditswe Jun, 12 2022 16:55 PM | 158,838 Views



Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imihanda irimo gukorwa hirya no hino muri uyu mujyi izatuma no mu gihe cya CHOGM abaturage bakomeza imirimo yabo nk'uko bisanzwe.

Ibikorwaremezo birimo kubakwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali birimo guhindura isura y'umujyi. Ibii byiganjemo imihanda itandukanye by'umwihariko yashyizwemo imbaraga, yubakwa amanywa n'injoro n’ijoro kugira ngo abazitabira inama ihuza abakuru b'ibihugu na za guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza izwi nka CHOGM, izabe nta nzitizi ku rujya n'uruza rw'abantu mu Mujyi wa Kigali.

Abazi imiterere ya Kicukiro centre mu bihe bishize n'uko hameze ubu, bahamya ko ikibazo cy'umubyigano w'imodoka cyashakiwe umuti urambye, bitewe n'uko umuhanda waho wongerewe. Abahatuye ndetse n'abahakorera bahamya ko kuba uyu muhanda warongerewe ndetse bizagabanya umubyigano w'imodoka wakundaga kuhaba ndetse n'impanuka.

Umuhanda wa Kicukiro Centre urimo gukorwa ndetse hashyizweho ikiraro ku buryo imodoka zizajya zica hasi no hejuru mu rwego rwo kwirinda umubyigano.

Umujyi wa Kigali uvuga kandi ko igihe iyi nama izaba ibera mu Rwanda abaturage bazajya bahabwa amakuru ku mikoreshereze y'imihanda ku buryo nta kibazo bazagira.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo Dr Mpabwanamaguru Merald avuga ko mu gihe cy'inama abaturage bazaba bafite amahitamo yo gukoresha imihanda itandukanye bajya mu mirimo yabo.

"Hari imihanda imwe n'imwe y'igitaka irimo gutunganywa kugirango ibe yakoreshwa ariko by'umwihariko n'iyi mihanda mishya irimo kubakwa izaba irimo gukoreshwa. Ku bigendanye n'urujya n'uruza mu mujyi wa Kigali nta kibazo kizaba ku baturage b'umujyi wa Kigali bashaka kuva hamwe bajya ahandi, umuhanda uzakenerwa kuba wakoreshwa mu isaha imwe cyangwa abiri, bizajya biba byasobanuwe ku buryo byoroshye cyane ko umuntu apanga gahunda ye bitewe n'aho ashaka kujya, amenye umuhanda ari bukoreshe cyangwa uwo akenera igihe uri bube ukoreshwa kugirango aze kugenda nyuma y'isaha wenda, nta kibazo rero kizaba ku rujya n'uruza rw'abaturage mu gihe cy'inama ya CHOGM.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa n'itumanaho mu biro by'Umuvugizi wa Guverinoma Ntirenganya Emma Claudine avuga ko ibikorwa byo kwitegura inama ya CHOGM bigeze ku rwego rwiza. Gutanga serivisi nziza, kugira isuku by'umwihariko mu gihe cy'inama ya CHOGM buri muturage asabwa kubigira ihame.

Inama ya CHOGM izatangira tariki 20 Kamena 2022 isozwe tariki 26 Kamena 2022, izahuza abantu basaga ibihumbi 5, aho ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza uko ari 54 bizaba bihagarariwe.

Umuhanda wa Kicukiro Centre.

Imodoka zimwe zizajya zinyura hasi izindi hejuru (Kicukiro).

Umuhanda w'ahazwi nko ku Kimicanga/Kacyiru nawo warongerewe.

Utuzu abagenzi bategeramo imodoka natwo twaravuguruwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura