Yanditswe Apr, 27 2017 15:36 PM | 2,404 Views
Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo ivuga ko kuva gahunda yo guhuza abakoresha n’abakozi muri gahunda yiswe Job Net mu bakozi basaga ibihumbi 2.730 biyandikishije bashaka akazi muribo abasaga 20% bakabonye .
Ni abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu biganjemo urubyiruko bahuriye kuri petit stade amahoro n’abakoresha bo mu bigo bitandukanye, kugirango urwo rubyiruko rushake amahirwe yo kubona akazi cyangwa kuba rwakwimenyereza umwuga muri ibyo bigo.
Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko uyu ari umwanya mwiza kuri bo wo kubona akazi no kumenya ahari amahirwe y’akazi. Kurundi ruhande bamwe mu bakoresha bavuga ko guhurira hamwe n’urubyiruko rwize amasomo atandukanye bibafasha kubona abakozi batiriwe batanga amatangazo y’akazi kandi bikabatwara amafaranga.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ivuga ko ku nshuro ya 4 hatangijwe gahunda yo guhuza abakoresha n’abakozi ngo bimaze gutanga umusaruro no kunganira gahunda ya leta yo guhanga imirimo ibihumbi 200 000 buri mwaka.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru