Yanditswe Oct, 18 2019 17:20 PM | 31,914 Views
Mu Rwanda ni ho hagiye kubakwa icyicaro cy'ihuriro ry'amakoperative gishinzwe Afurika y'Iburasirazuba. Perezida w'Ihuriro ry' ku Isi, Dr. Ariel Guarco ni we wagejeje kuri Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente iki cyifuzo na we amushimira icyizere bagiriye u Rwanda.
Perezida w'Ihuriro ry'Amakoperative ku Isi 'International Cooperative Alliance', Dr. Ariel Guarco mbere yo kuva mu Rwanda yahuye na Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente amugezaho imyanzuro yafatiwe muri iri huriro.
Yamubwiye ko muri iri huriro baganiraga ku cyakorwa kugira ngo koperative zibashe guteza imbere ibihugu bitandukanye ndetse no kurushaho kuzamura imibereho y'abanyamuryango b'izo koperative.
Dr Chiyoge Buchekabiri Sifa, Umuyobozi mukuru w'Ihuriro ry' amakoperative muri Afurika yavuze ku zindi ngingo zaganiriweho n'aba bayobozi bombi.
Yagize ati ''Twaganiriye ku ngingo zitandukanye zose zireba uruhare rw'amakoperative mu iterambere hano mu Rwana n'ahandi ku isi. Twanagarutse ku mpamvu yatumye u Rwanda rutoranywa muri Afurika, iya mbere ni uko inama yavugaga ku makoperative mu iterambere, iya kabiri ni uko birenga n'iterambere ahubwo bikaba uburyo bwo guteza imbere imibanire y'abantu kandi u Rwanda ni urugero rwiza ku Isi rw'uburyo amakoperative yabashije kongera guhuza abantu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakongera kwiteza imbere.''
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Hakuziyaremye Soraya avuga ko aba bayobozi banashimye uburyo u Rwanda rwakiriye abitabiriye iri huriro, ndetse banageza kuri Minisitiri w'Intebe icyifuzo cyo gushyira mu Rwanda icyicaro cy'amakoperative cy'aka karere u Rwanda ruherereyemo ka Afurika y’iburasirazuba
Yagize ati ''Banamusabye ko u Rwanda rwaba igihugu cyakwakira ibiro by'ihuriro ry'amakoperative muri Afurika y'Iburasirazuba, bakaba banashaka ko ibyo biro byaba icyitegererezo cy'ibyo amakoperative akora mu rwego rw'ubuhinzi. Minisitiri w'Intebe akaba yishimiye icyo gitekerezo kuba banabona ko u Rwanda ari igihugu gishoboye kwakira ibyo biro tukaba tugiye gukorana nabo kugira ngo twihutishe icyo cyifuzo cyabo.''
Dr. Ariel Guarco yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda aho yari yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’amakoperative riherutse guhuriza mu Rwanda abasaga 1,360 bo mu bihugu 95 byo ku Isi.
Mu minsi itatu iri huriro ryamaze uhereye tariki 15 z'uku kwezi kwa 10 bareberaga hamwe uburyo amakoperative yarushaho guteza imbere abanyamuryango bayo nta n'umwe usigaye inyuma.
Iri huriro ni ku nshuro ya kabiri ryari ribereye muri Afurika kuko ryaherukaga mu 2013 ubwo ryaberaga muri Afurika y’Epfo.
Paul RUTIKANGA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru