Yanditswe Oct, 15 2020 18:23 PM | 84,609 Views
Mu Rwanda hatangijwe umushinga wa "50 million African Women Speak Project". Ni umushinga ugamije guha ijambo abagore binyuze kuri murandasi ukorera mu bihugu 38.
Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba Bwana Christophe Bazivamo asobanura ko uru rubuga ruje gufasha abagore gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bikanabafasha gusangira amakuru n'ubunararibonye.
Yashimangiye ko ibi bigiye korohereza abagore ba Afurika mu bucuruzi bityo iterambere ryabo rikarushaho kwihuta.
Usibye ubucuruzi uru rubuga ruzafasha muri gahunda yo guhuza imipaka haranatekerezwa uko hahuzwa n'ifaranga.
Icyo abagore basabwa ni ukongera ubumenyi mu ikoranabuhanga kugira ngo babashe kubyaza amahirwe uru rubuga. Ni urubuga rwari rumaze imyaka ibiri rutegurwa, igitekerezo cyo kurushyiraho kikaba cyarakomotse Ku byifuzo bya bamwe mu bagore bo hirya no hino muri Afurika, bahirimbanira ko umugore wa Afurika nawe atezwa imbere.
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
3 hours
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
3 hours
Soma inkuru
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru