Yanditswe Jan, 06 2020 09:02 AM | 1,953 Views
Abaforomo n'ababyaza bakora mu bigo nderabuzima na Post de santé bavuga ko hakiri umubare muto wabo utuma akazi kabo kadakorwa uko bikwiye.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS ryemeza ko muri rusange Isi ikeneye abandi baforomo n'ababyaza basaga miliyoni 9 kugira ngo intego ya 3 mu ntego z’iterambere rirambye irebana n'ubuzima bwiza izabe yagezweho bitarenze 2030.
Abarwayi n'abarwaza twasanze mu mu bigo nderabuzima binyuranye bavuga ko ikibazo cy'umubare muto w'abaforomo n'abarwaza ubagiraho ingaruka mbi mu mitangire ya serivisi.
Abaforomo n'ababyaza mu Rwanda bakora amasaha arenga 60 mu cyumweru mu gihe ubusazwe bakagombye gukora amasaha 45, bigatuma bananirwa cyane.
Perezida w'Ihuriro ry'abaforomo n'ababyaza mu Rwanda Andre Gitembagara avuga ko kugeza ubu mu gihugu umubyaza umwe ubusanzwe ugomba kwita ku barwayi 1000 gusa, mu Rwanda umubyaza umwe abarirwa byibuze abarwayi 4,700 ndetse n'umubare w'abarwayi umuforomo agomba kwitaho uracyari hejuru.
Inkuru mu mashusho
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru