AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda rukora inyunganiramirire

Yanditswe Feb, 23 2022 16:14 PM | 13,136 Views



Mu Rwanda hagiye gutangizwa uruganda rukora inyunganiramirire, mu rwego rwo kongera ibikorerwa mu Rwanda ndetse no kugabanya amadovise yajyaga asohoka ajya kuzigura hanze y'u Rwanda.

Bold Regains International ifatanije na Life Care Phyto Labs bagiye gutangiza uruganda rukora inyunganiramirire  mu minsi ya vuba. Rwitezweho kugabanya ingano y’amafaranga yagendaga mu gutumiza hanze izo nyunganiramirire, ndetse no kugabanya igiciro gihanitse izo nyunganiramirire zaguraga mu gihe zabaga zatumijwe hanze y’u Rwanda.

Abakoresheje izo nyunganiramirire zakorerwaga mu gihugu cy'u Buhinde ubu zigiye kujya zikorerwa mu Rwanda bavuga ko zabagiriye akamaro kuko ngo zabakijije indwara nyinshi ariko cyane cyane indwara zitandura.

Dr Kamana Olivier ukuriye ishami ry’ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gikora ubushakashatsi mu bijyanye n’inganda (NIRDA) avuga ko batanze ubufasha bushoboka bwose mu rwego kwihutisha imirimo y’urwo ruganda kugira ngo Abanyarwanda batangire kuzibona kuburyo  bwihuse kandi buhendutse.

NIRDA yatanze hegitari zirenga 100 mu Karere ka Huye zizahingwamo ibyatsi bizajya byifashishwa n’urwo ruganda ndetse n’inzu yo gukoreramo.

Biteganijwe ko imirimo y’uru ruganda izatangira mu mezi atatu ari imbere ariko ko mu ntangiriro hagiye gutangizwa imirimo y’ubuhinzi bw’ibyatsi bizajya byifashishwa aho abagera ku 1000 bazahabwa akazi n’urwo ruganda.

Benjamin NIYOKWIZERWA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama