AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mu Rwanda hagiye gutangira ishuri ryigisha gutwara indege

Yanditswe Jul, 05 2019 09:18 AM | 16,182 Views



Mu Rwanda hagiye gutangizwa ishuri ryigisha gutwara no gukanika indege ndetse n'indi mirimo ijyana na byo. Iri shuri rizabaho ku bufatanye bw'ikigo Akagera Aviation n'ikigo Nexus Holding Group cyo muri Saudi Arabia.

Amasezerano y'ubufatanye mu gutangiza ishuri ryo muri urwo rwego agaragaza ko ikigo Nexus Group kizaba gifite imigabane ingana na 60% mu gihe ikigo Akagera Aviation cyo kizaba gifite 40%.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makoro avuga ubusanzwe hari ikibazo cy'ubuke bw'inzobere zo muri uru rwego mu gihe nyamara Rwandair igenda yagura amarembo

Yagize ati ''Uko Rwandair igenda yaguka, twagura n'ingendo hirya no hino ku isi ni na ko dukenera abapilote. Kandi kimwe mu biduhenda ni ukubona inzobere mu gutwara indege n'indi mirimo yijyana n'ibyo ndege. Kwigisha Abanyarwanda gutwara indege rero, kandi bakigishirizwa mu gihugu, tubibonamo inyungu.''

Umuyobozi wa Nexus Group, Abdullah Al-Sayed we avuga ko akurikije amahugurwa yatanzwe ahantu hatandukanye, bitanga icyizere ko akazi kazagenda neza.

Ati ''Twageze ku ntego ubwa twatangaga inyigisho nk'izi mu burasirazuba bwo hagati ndetse binagenda neza ubwo twahuguraga mu Bushinwa. Tugendeye ku burambe, ibikoresho n'abakozi dufite, ibyo bidushyira ku rwego mpuzamahanga kandi bikarekana ireme ry'inigisho tuzatanga muri iki gihugu.''

Biteganyijwe ko amasomo y'iryo shuri azatangira mu mezi 6 ari imbere ku buryo mu myaka 5 hazaba habonetse abize gutwara indege bagera kuri 370 n'aba ingénieurs mu gukanika indege 376 hamwe n'abandi bakozi basaga 1000 bazobereye mu mirimo itandukanye y'indege.

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete avuga ko iri shuri rije ari igisubizo k'u Rwanda kuko rizatuma haboneka inzobere zikenewe kandi gukanika indege bijye bikorerwa mu gihugu.

Yagize ati “''Abapilote bakenewe kugira ngo bigishwe ku bijyanye n'indege z'ubwoko bwose Boeing, airbus). Aho bisaba umwanya munini wo kubigisha. Ubu akenshi twakoreshaga abanyamahanga bikaduhenda cyane. Iri shuri rizaba icyitegererezo ritazafasha u Rwanda gusa, ahubwo n'ibindi bihugu biri muri transiporo y'indege. Ikindi ni uko kwigishiriza hanze abanyeshuri biraduhenda, ariko bizatuma n'indege tuzajya tuzinkanikira mu Gihugu.''

John Bicamumpaka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage