Yanditswe Jul, 05 2019 09:18 AM | 16,182 Views
Mu Rwanda hagiye gutangizwa ishuri ryigisha gutwara no gukanika indege ndetse n'indi mirimo ijyana na byo. Iri shuri rizabaho ku bufatanye bw'ikigo Akagera Aviation n'ikigo Nexus Holding Group cyo muri Saudi Arabia.
Amasezerano y'ubufatanye mu gutangiza ishuri ryo muri urwo rwego agaragaza ko ikigo Nexus Group kizaba gifite imigabane ingana na 60% mu gihe ikigo Akagera Aviation cyo kizaba gifite 40%.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makoro avuga ubusanzwe hari ikibazo cy'ubuke bw'inzobere zo muri uru rwego mu gihe nyamara Rwandair igenda yagura amarembo
Yagize ati ''Uko Rwandair igenda yaguka, twagura n'ingendo hirya no hino ku isi ni na ko dukenera abapilote. Kandi kimwe mu biduhenda ni ukubona inzobere mu gutwara indege n'indi mirimo yijyana n'ibyo ndege. Kwigisha Abanyarwanda gutwara indege rero, kandi bakigishirizwa mu gihugu, tubibonamo inyungu.''
Umuyobozi wa Nexus Group, Abdullah Al-Sayed we avuga ko akurikije amahugurwa yatanzwe ahantu hatandukanye, bitanga icyizere ko akazi kazagenda neza.
Ati ''Twageze ku ntego ubwa twatangaga inyigisho nk'izi mu burasirazuba bwo hagati ndetse binagenda neza ubwo twahuguraga mu Bushinwa. Tugendeye ku burambe, ibikoresho n'abakozi dufite, ibyo bidushyira ku rwego mpuzamahanga kandi bikarekana ireme ry'inigisho tuzatanga muri iki gihugu.''
Biteganyijwe ko amasomo y'iryo shuri azatangira mu mezi 6 ari imbere ku buryo mu myaka 5 hazaba habonetse abize gutwara indege bagera kuri 370 n'aba ingénieurs mu gukanika indege 376 hamwe n'abandi bakozi basaga 1000 bazobereye mu mirimo itandukanye y'indege.
Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete avuga ko iri shuri rije ari igisubizo k'u Rwanda kuko rizatuma haboneka inzobere zikenewe kandi gukanika indege bijye bikorerwa mu gihugu.
Yagize ati “''Abapilote bakenewe kugira ngo bigishwe ku bijyanye n'indege z'ubwoko bwose Boeing, airbus). Aho bisaba umwanya munini wo kubigisha. Ubu akenshi twakoreshaga abanyamahanga bikaduhenda cyane. Iri shuri rizaba icyitegererezo ritazafasha u Rwanda gusa, ahubwo n'ibindi bihugu biri muri transiporo y'indege. Ikindi ni uko kwigishiriza hanze abanyeshuri biraduhenda, ariko bizatuma n'indege tuzajya tuzinkanikira mu Gihugu.''
John Bicamumpaka
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru