Yanditswe May, 27 2022 12:46 PM | 105,817 Views
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n'isukura kiratangaza ko mu Ntara y’Amajyaruguru, hagiye kubakwa
inganda 5 zitunganya amazi meza ndetse n’indi miyoboro y’amazi.
Ni mu gihe abagera kuri 82% mu ntara yose begerejwe amazi nibura muri metero 500, naho 6% nibo bayafite mu ngo zabo.
Kuri ubu abatuye Umujyi wa Musanze ahongerewe ingano y'amazi meza bavoma, bashima ko uburyo basigaye bayabona bitandukanye no mu bihe byashize aho bakundaga guhura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi.
Gusa hari n’abandi baturage bakigorwa no kubona amazi meza aho batuye nk’uko byavuzwe n'abo muri Burera mu Mirenge ya Bungwe na Kinyababa bavuga ko bakivoma ayo mu mibande.
Mu turere twa Musanze na Gakenke hamaze
kubakwa imiyoboro y'amazi ireshya n'ibirometero 151 yuzuye itwaye Miliyari 5.7 Frw.
Abaturage basaga ibihumbi 340 bafatira amazi kuri iyo miyoboro.
Gusa nko Muri Gakenke ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko hakiri imbogamizi zituma amazi meza ataragera ku baturage, nkuko byemejwe n'umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu muri aka karere, Niyonsenga Aimee Francois.
Ikigo cya WASAC kivuga ko hateganyijwe kubakwa inganda z'amazi zizakemura ibura ry'amazi mu turere tw'Intara y'Amajyarugu.
Ibi byatangajwe na Murekezi Dominic Umuyobozi w'ishami rishinzwe iterambere ry'amazi Isuku n'isukura Muri WASAC.
Ku rwego rw'Igihugu abaturage bamaze kugerwaho
n'amazi meza nibura bayakuye muri metero 500 bari ku gipimo cya 76.4%, naho abayafite mu ngo zabo bageze ku gipimo cya 17%.
Robert Byiringiro
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru