Yanditswe Aug, 08 2022 19:22 PM | 76,238 Views
Kuri
uyu wa Mbere, mu Mujyi wa Kigali hatangiye igikorwa cy’ubugenzuzi mu Midugudu
kuri gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Mituelle de Sante, bamwe mu baturage bakaba bavuga ko ikibazo cy’amikoro make no kutagira icyiciro cy’ubudehe ari
zimwe mu mpamvu zatumye badatanga imisanzu ya mutuelle ku gihe.
Iki
gikorwa cy’ubugenzuzi kije mu gihe imibare y’ikigo cy’ ubwiteganyirize mu
Rwanda, RSSB igaragaza ko uturere 3 tugize Umujyi wa Kigali, Kicukiro,
Nyarugenge na Gasabo aritwo tuza mu myanya 3 ya nyuma mu kwishyura ubwisungane
mu kwivuza mu gihugu.
Ni igikorwa cyatangiriye mu Karere ka Gasabo, aho itsinda rigizwe n’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo na RSSB baganiraga n’abayobozi ku rwego rw’Akagali ndetse n’Umudugudu, harebwa imbogamizi zatumye imisanzu ya Mituelle de Sante idatangwa ku gihe.
Kandama Josephine avuga ko nyuma y’igihe kirekire yishyurirwa mutuelle na Leta kubera ubukene, kuri ubu afite ubushobozi bwo kwishyurira abo mu muryango we bose.
Mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, hagaragaramo hamwe na hamwe ubukerererwe bwo kwishyura, ibintu abenshi bemeza ko giterwa n’ubushobozi buke bw’amikoro.
Umukozi wa RSSB ishami rya Gasabo, Alex Tuyishime avuga ko Leta yashyize imbaraga mu korohereza abaturage kwishyura Mituelle.
Yagize ati "Guhera mu kwezi kwa7 kugeza mu kwa 12, umuntu iyo yishyuye agera kuri 75% arivuza, nyuma ukwezi kwa 12 kwarangira atarishyura ya 25% asigaye nibwo atemererwa guhabwa servisi z’ubuvuzi, mbere ntibyabagaho, byasabaga ko umuntu aba yishyuye 100% akabona kwivuza kandi nabwo ategereje ukwezi, uyu munsi umuntu arishyura agahita ajya kwivuza."
RSSB ivuga ko ubwitabire muri mutuelle muri Gasabo ari 60,4% mu gihe igihe nk’iki mu mwaka ushize bwari kuri 53,4%.
Umujyi wa Kigali uvuga ko gahunda ihari ari uko mu mpera z’ukwezi kwa 9 abaturage bose bagomba kuba bishyuye mutuelle.
Kugeza ubu ubwitabire mu gutanga mutuelle ku rwego rw’igihugu buri kuri 74,2%, Uturere tuza ku isonga akaba ari Akarere ka Gakenke, Gisagara na Nyaruguru.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru