AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Mu Mujyi wa Kigali hagiye kubakwa uruganda ruzatuma imyanda yo mu bwiherero itaba umutwaro

Yanditswe Jun, 09 2022 16:02 PM | 70,501 Views



Mu Mujyi wa Kigali hagiye kubakwa uruganda ruzatuma imyanda yo mu mwiherero itaba umutwaro, ahubwo ikabyazwamo ibindi bintu nk’ingufu zo gutekesha  cyangwa se ifumbire.

Ibi ni inkuru nziza kuri bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali, bavuga ko bagorwa no kubona aho bacukura imisarane iyo basanganywe yuzuye bitewe n’ubuto bw’ibibanza.

Abaturage basaga Miliyoni 1.3 batuye mu Mujyi wa Kigali, 92% by'abo bafite ubwiherero bw'imyobo ku buryo yuzura bagasabwa gucukura indi, naho 7% by'abawutuye bo bafite uburyo bworoheje bwo kuvidura imisarane yabo.

Nyamara hari benshi bugarijwe n'ikibazo cy'ibura ryaho bacukura ubundi bwiherero bitewe n’ubuto bw'ibibanza byabo.

Ubuyobozi bw'Ikigo cy'igihugu gishinzwe amazi, isuku n'isukura WASAC kuri uyu wa Kane, bwasinyanye amasezerano na Komisiyo y'icyogogo cy'ikiyaga cya Victoria yo kubaka uruganda ruzubakwa mu Murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, ahazajya hahurizwa imyanda iturutse mu misarane igatunganywa ikabyazwamo ingufu zo gucana n'ifumbire yo gukoresha mu buhinzi.

Umuyobozi Mukuru w'agateganyo wa WASAC, Gisèle Umuhumuza avuga ko mu gihe cy'imyaka 3 uru ruganda ruzaba rwabonetse.

Uru ruganda ruzarangira kubakwa muri 2025 rutwaye miliyoni 7.5 z'Amayero yatanzwe na Banki yo mu Budage y'iterambere KFW, ni ukuvuga asaga miliyari 7 z’amanyarwanda.

Imishinga nk’uyu izakorerwa no muri  Tanzania, Kenya na Uganda ikazatwara amayero yose hamwe agera kuri miliyoni 26  mu kubaka izo nganda.

Uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira metero kibe ziri hagati ya 500 na 600 z'imyanda ku munsi, izanywe n'imodoka zizaba zaviduye imisarane yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali iri ahantu hagoye kugerwa n'imiyoboro.

Umuyobozi ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y'igihugu cy'u Budage mu Rwanda, Philippe Taflinski avuga ko igihugu cye gishimishwa no gufatanya n'u Rwanda kugera ku ntego rwihaye.

Umujyi wa Kigali urimo guturwa ku muvuduko uri hejuru, aho muri 2035 abahanga mu miturire bateganya ko abawutuye bazaba bageze kuri miliyoni imwe n'ibihumbi 800, ku buryo hakenewe uburyo bwo gukusanya no gutunganya imyanda ituruka mu ngo.

Inganda nk'izi zizubakwa mu Mujyi wa Kisumu muri Kenya, Umujyi wa Mwanza muri Tanzania n'i Kampala muri Uganda.



Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize