Yanditswe Sep, 13 2021 16:58 PM | 81,205 Views
Mu
Mirenge y’Umujyi wa Kigali, hatangijwe ubukangurambaga bwihariye buzamara ukwezi
bwo kurwanya no gukumira icyorezo cya
COVID19, aho Umurenge uzahiga indi uzahabwa
igihembo cy’imodoka na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali.
Ubu bukangurambaga bwihariye bwo kurwanya no gukumira icyorezo cya COVID19, bwatangirijwe mu Mirenge yose y’Umujyi wa Kigali.
Umurenge wa Niboye bifashishije utudege tutagendamo abapilote kugira ngo hatangwe ubutumwa ahahurira abantu benshi, nko mu masoko, ku bigo by’amashuri n’ahandi.
Bamwe mu batuye mu Mirenge itandukanye y’Umujyi wa Kigali, bavuga ko ubu bukangurambaga buje ari igisubizo kuko hari abari baramaze kwirara bavuga ko bakingiwe ndetse n’imibare y’abandura yagabanutse.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bavuga ko n’ubwo aya ari amarushanwa, ariko bizamura n’imyumvire y’abaturage, bongere kwibutswa ko icyorezo cya COVID19 ntaho cyagiye.
Aba bayobozi basinyanye imihigo n’abakuru b’imidugudu, mutwarasibo, ndetse n’abayobozi b’utugari ku buryo utazashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu guhangana na COVID19 azabibazwa.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Mbere Taliki ya 13 Nzeri, buzasozwa Taliki ya 19 Ukwakira 2021 hatangwa imodoka ku murenge wahize iyindi mu kugabanya no gukumira COVID19.
Jean Paul Turatsinze
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru