AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Mu ishuri rya IPRC Musanze hatashywe laboratwari 5 zifite agaciro ka Miliyoni 700 Frw

Yanditswe Nov, 18 2023 19:24 PM | 135,458 Views



Abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyi ngiro rya IPRC Musanze, barishimira ko Laboratwari 5 nshya zigiye kubafasha kongera ubumenyi no gukora ubushakashatsi.

Izo Laboratwari 5 zatashywe muri IPRC Musanze zigizwe n'ibikoresho bigezweho byatanzwe n'ishuri ry'ubumenyingiro rya Jinhua Polytechnic ryo mu Bushinwa. 

Izo laboratwari zizatanga ubumenyi muri mudasobwa, mu bucuruzi, ubwubatsi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga mu gukora mashine za robot. 

Abanyeshuri bavuze ko ibi bikoresho bigiye kubafasha mu bushakashatsi bakora.

U Rwanda rushima ubufatanye n’u Bushinwa mu bikorwa by’iterambere bitandukanye birimo n’uburezi.

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda WANG XUEKUN avuga ko bazakomeza gushimangira ubwo bufatanye.

Umuyobozi wungirije w'Ishuri rikuru ry'Imyuga n'ubumenyingiro Rwanda Polytechnic, Dr Slyvie Mucyo avuga ko ibi bikoresho byahawe IPRC Musanze byitezweho umusaruro mu gukemura bimwe mu bibazo.

Laboratoire 5 zatashywe zifite agaciro ka Miliyoni zirenga 700 zikazifashishwa n'abanyeshuri barenga 1800 biga Muri IPRC Musanze.


Robert Byiringiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF